00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Urujijo ku isoko rya miliyoni 39 Frw ryatumye abayobozi "bahererekanya umupira" imbere ya PAC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 September 2022 saa 08:56
Yasuwe :

Akarere ka Gisagara kari mu twitabye Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) kuri uyu wa Mbere ngo kisobanure ku makosa atandukanye yagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta mu mwaka wa 2020/2021. Mu bibazo byabajijwe harimo icyagoranye gusobanura kuko ababishinzwe babanje kwitana bamwana.

Icyo kibazo ni ikijyanye n’isoko ryo gusana Isange One Stop Center mu Bitaro bya Kibilizi ryatwaye miliyoni 39 z’amafaranga y’u Rwanda ku nkunga ya Enabel.

Ayo mafaranga yose uko yakabaye ngo yishyuwe imirimo itarakorwa ndetse ibikoresho byari byasabwe ntibyaba ari byo bitangwa ndetse hanatangwa bike ku byari byasabwe kandi agaciro kabyo ntikahinduka.

Muri ibyo bikoresho harimo iby’ubwiherero aho mu masezerano hagombaga gutangwa ibya "Melano" ariko hatangwa ibya ’Aqua".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara, Ntaganzwa Athanase, yasabwe gutanga ibisobanuro kuri iki kibazo ahita yitabaza Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi na we asaba ko umukozi ushinzwe iby’amasoko ari we usubiza.

Abadepite bahise bagwa mu kantu bavuga ko iby’iryo soko birimo urujijo.

Yongeye guhabwa umwanya, Ntaganzwa, yavuze ko ibikoresho rwiyemezamirimo abizanye basanze ibyo basabye atari byo ariko ngo itsinda rya tekiniki mu Bitaro risanga ibiciro bihura n’ibyo bashakaga.

Depite Mukabalisa Germaine ati “Biragaragara ko harimo urujijo kutubwira ngo ibiciro byari bihuye icya mbere n’ubundi ’toilette’ ni zimwe ni ukwicara ugakora ibikorerwaho. Ariko mwasabye ubwoko none wowe uravuga ngo n’ubwo bundi burakoreshwa. Turabizi ariko ni iki kibyihishe inyuma ko mwakira ibintu bidahuye, ubwo bwizerane bwo kwishyura ibintu byose imirimo itarakorwa bwavuye he? Ndagira ngo ntibabice hejuru batubwire tumenye ikibyihishe inyuma.”

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc ati “Ni ibintu bagombye kuba barakurikiranye, ntabwo wasaba idirishya rya santimetero 80 kuri 60 ngo baguhe irya santimetero 45 ngo ubiceceke ubyihorere."

Depite Bakundufite Christine ati “Nibajije niba iki kibazo ari cyo cyari gikomeye kurusha ibindi twaganiriye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa ati ‘DAF’ nasubize, iri soko ubu ntabwo ririmo ibibazo? Ko twe tubibona kubera iki mwebwe mutabibona?”

“Niba ibyo bagombaga kuzana byari bihari kugabanya kabiri ibiciro ntibihinduke noneho umuntu akanishyura nta n’ibintu arabona; nubwo DAF yanagiye umupira ushinzwe amasoko na we ntiyabaye umwere muri uku kwishyura. Ubundi se ubu yishyuye iki mu by’ukuri, Gitifu we se ubwo aratubwira ko iri soko umuntu atarigiraho ikibazo gute?’’

Ndumva nasaba imbabazi

Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Gerard Mudahunga, yahawe umwanya wo gusobanura uko yishyuye iryo soko agira ati "Mu kwishyura tubanza kureba niba amasezerano atararangira, tukongera tukareba ko ibyo rwiyemezamirimo yakoze byakiriwe cyangwa ko yatanze ibyo yasabwe, bikakirwa n’itsinda ribifitiye ububasha."

Depite Mukabalisa ati “Kubera iki mwishyuye ikiguzi cyose imirimo itarakirwa by’agateganyo?”

"DAF, wumvaga utuje kwishyura ibi bintu, uti “Ushinzwe amasoko yari yabihaye umugisha ku buryo utamugira inama ubonye ibintu byasabwe bitangana n’ibyatanzwe?”

Mudahunga yasubije agira ati "Ndumva nasaba imbabazi kuba ako karaducitse ntitubashe kubona ko ibyasabwe atari byo gusa biba byanyuze ahantu henshi bikagenzurwa n’abatekinisiye banabifitiye ubumenyi, mbisabiye imbabazi ntabwo mvuze ko nakoze uko bikwiye."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere wavuzweho ko ari we wahaye umugisha ES, ushinzwe amasoko iyo fagitire ngo yishyurwe, yasobanuye ko icyatumye aya amafaranga asohoka imirimo itarakirwa burundu ari ubwihutirwe bw’amafaranga bari bahawe n’abaterankunga ariko ko amakosa umugenzuzi w’imari yasanze muri aka karere babikosoye.

Abayobozi b'Akarere ka Gisagara ubwo bari bitabye PAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .