Gisagara: Umuhanda wa kaburimbo barimo kubakirwa ugiye gushyirwaho amatara wose

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 23 Ukuboza 2019 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara butangaza ko ibikorwa byo kubaka umuhanda wa kaburimbo birangirana n’uyu mwaka wa 2019 kandi uzahita ushyirwaho amatara awucanira.

Ni umuhanda wa kilometero 13.8 uturuka i Huye ukagera ku Biro by’Akarere ka Gisagara; bemerewe na Perezida Kagame Paul.

Watangiye kubakwa tariki ya 8 Ukwakira 2018 bikaba biteganyijwe ko uzatwara agera kuri Miliyari 6.5Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yabwiye IGIHE ko kuri ubu ugeze ku kigero cyo hejuru ya 90% kandi ugiye guhita ushyirwaho amatara.

Ati “Uyu muhanda ugiye gucanirwa; ni iby’agaciro gakomeye kuba tugiye kubona amatara ku muhanda kuri kilometero zigera kuri 15. Ni iterambere ku bantu bose baturiye uwo muhanda kandi bizafasha no mu kubungabunga umutekano.”

Amakuru atangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara yemeza ko Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, iherutse gusura uwo muhanda no gusuzuma ibikorwa bijyanye no kuwushyiraho amatara.

Kugeza ubu mu nkengero z’uwo muhanda hamaze kugera ibikorwa by’amajyambere birimo uruganda rwa GABI Ltd rwenga inzoga mu bitoki; hari kubakwa uruganda rutunganya ifu ya kawunga mu bigori hamwe n’urwenga umutobe mu bitoki.

Mu mujyi wa Gisagara hatangiye gukatwa ibibanza birenga 60 byo guturamo kandi hari n’igice cyagenewe ubucuruzi na cyo kigiye kubakwa.

Benshi mu baturage bo mu Karere ka Gisagara iyo bahuye n’Umunyamakuru akifuza kubaganiriza icya mbere bamubwira ni ugushimira Perezida Kagame Paul wabahaye umuhanda wa kaburimbo.

Mukangarambe Christine ati “Turashimira cyane Perezida wacu wadutekerejeho akaduha umuhanda wa kaburimbo; natwe duhugiye mu bikorwa biduteza imbere kandi ni byo atwifuriza.”

Mukamusoni Marie Claire avuga ko akora ibikorwa by’ubucuruzi mu isoko ryubatse hafi y’uwo muhanda.

Ati “Aho dukorera hongerewe agaciro kuko batuzaniye kaburimbo. By’umwihariko nk’abagore twishimiye ko iterambere rigeze iwacu kandi bitwongerera imbaraga mu byo dukora.”

Mu bijyanye n’amashanyarazi; abatuye mu Karere ka Gisagara bayafite ku kigero cya 54% bavuye kuri 2% yo mu 2010.

Muri uyu mwaka wa 2019 ingo zigera ku bihumbi 15 zahawe amashanyarazi. Biteganyijwe ko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20 uzarangira utugari twose dufite amashanyarazi.

Ni ubwa mbere Akarere ka Gisagara kagize umuhanda wa kaburimbo mu mateka yako.

Abakoresha uyu muhanda n'abawuturiye bemeza ko wabitezeho iterambere
Abubaka uyu muhanda bageze mu mirimo ya nyuma yo kuwusoza
Biteganyijwe ko uyu muhanda uzatwara agera kuri Miliyari 6.5Frw
Kubaka uyu muhanda birarangirana n'uyu mwaka wa 2019
Gusoza kubaka umuhanda wa kaburimbo Huye Gisagara birajyana no kuwushyiraho amatara
Ingo zituriye uwo muhanda hafi ya zose zamaze guhabwa amashanyarazi
Isoko ryubakiwe abagore ahazwi nko kuri Duwani aho uwo muhanda wa kaburimbo unyura
Kubaka uyu muhanda bigeze ku kigero cyo hejuru ya 90 ku ijana kandi ugiye guhita ushyirwaho amatara
Mu gasantere kari hafi y'ibiro by'Akarere ka Gisagara ibikorwa by'amajyambere birarimbanyije
Ni ubwa mbere Akarere ka Gisagara kagize umuhanda wa kaburimbo mu mateka yako
Uyu muhada wa kaburimbo bawemerewe na Perezida Kagame Paul none ugeze ahashimishije wubakwa
Uyu muhanda wa Kaburimbo Huye Gisagara watangiye kubakwa tariki ya 8 Ukwakira 2018
Uyu muhanda wa kaburimbo bawufata nk'igikorwa remezo gikomeye cyongereye agaciro k'ibikorwa byabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .