Gisagara: SEDO w’Akagari arashinjwa gukura umwana mu ishuri, umugabo we akamutera inda

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 24 Kamena 2020 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Umukozi ushinzwe Iterambere (SEDO) mu Kagari ka Nyabitare mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara yashinjwe n’umwana w’imyaka 16 y’amavuko kumukura mu ishuri akamugira umukozi we wo mu rugo, bikamuviramo guterwa inda n’umugabo we.

Uwo mwana witwa Mutoni (izina ryahinduwe) wo mu Mudugudu wa Kanombe mu Kagari ka Nyabitare avuga ko SEDO w’Akagari, yamukuye iwabo avuga ko agiye kumufasha ariko ahita amuhindura umukozi we wo mu rugo amubuza no kongera gusubira ku ishuri.

Ati “Nigaga mu wa Kane mu mashuri abanza, yaje kunkura mu rugo ngo ashaka kumfasha kuko iwacu turi abakene, aranjyana ngezeyo yanga ko nongera gusubira kwiga angira umukozi nkajya nkora akazi ko mu rugo ko guteka no kumesa imyenda.”

Akomeza avuga ko ahamaze ukwezi kumwe umugabo wa SEDO, yamusabye ko baryamana amwemerera kumuha ibihumbi 50 Frw.

Ati “Yansanze mu cyumba umugore we adahari arambwira ngo turyamane arampa ibihumbi 50 Frw ndanga abikora ku ngufu amvusha amaraso; ntegereza ko ampa bya bihumbi 50 arabinyima. Bukeye yampaye amafaranga 300 ngo njye kwa muganga, ngezeyo muganga arambaza ngo nabaye iki ndabimuhisha arambwira ngo ‘humura nabimenye nutirinda uriya mugabo azagutera inda’ ampa ibinini ndataha.”

Mutoni akomeza avuga ko amaze gukira hashize iminsi uwo mugabo yongeye kumusaba ko baryamana akabona kumuha bya bihumbi 50 Frw, arabyemera bararyamana ariko nabwo ngo ntiyayamuha.

Ati “Naremeye turaryamana nabwo amafaranga arayanyima ahubwo hashize nk’ukwezi nkajya ntangira gusinzira nicaye, ngira ubwoba ndavuga nti ‘ubanza yaranteye inda’ ariko ndaceceka.”

-  SEDO amenye ko atwite yahise amwirukana

Mutoni avuga ko SEDO w’Akagari ka Nyabitare amaze kumenya ko atwite yahise amwirukana yitwaje ko yatinze guteka.

Ati “Yansigiye igitoki ngo ngiteke agarutse asanga ntikirashya kuko nari niriwe nsinzira ahita anyirukana ndataha. Natashye batampaye amafaranga kuko nakoraga akazi ko mu rugo nk’umwana mu rugo batampemba.”

-  Yahishe nyina ko yafashwe ku ngufu

Mutoni avuga ko ageze iwabo mu rugo yahishe nyina ko yafashwe ku ngufu kuko atari azi neza ko yamuteye inda.

Nyuma yaje kubimenya ko atwite ariko abihisha nyina kuko yatinyaga ko yamukubita ahubwo abibwira umukobwa w’inshuti ye amugira inama yo kuyikuramo ariko arabigerageza biranga.
Hashize amezi atandatu yaratinyutse abibwira nyina kuko yabonaga batangiye kumenyekana, na we amusaba kujya kwa muganga.

Ati “Nabimubwiye inda ifite amezi atandatu nuko umujyanama w’ubuzima anjyana kwa muganga barampima ariko mvuga ko ari umwana wa marume wanteye inda kuko [uwayinteye] yari yarambujije kumuvuga.”

Avuga ko abonye yenda kubyara kandi nta bikoresho arahabwa n’uwamuteye inda, yafasha umwanzuro wo kubwiza nyina ukuri.

Ati “Nabibwiye Mama na Gitifu w’Akagari, na Gitifu w’Umurenge narabimubwiye. Ubwo nagiye kubyara baramufunze ariko nyuma bahita bamufungura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishubi, Joseline Musabyimana, avuga ko ikibazo cy’uwo mwana bakizi kandi kiri gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha.

Ati “Icyo kibazo turakizi kandi RIB yaragikurikiranye. Impamvu bamufunguye ni uko ngo bategereje ngo umukobwa abanze abyare bazabanze bapime umwana n’uwo mugabo barebe niba koko ari we wamubyaye.”

Ku bijyanye n’ibishinjwa SEDO w’Akagari ka Nyabitare wakuye umwana mu ishuri akajya kumugira umukozi we wo mu rugo, Musabyimana, avuga ko atari abizi ariko agiye kubikurikirana.

Ati “Yari yareze umugabo ko yamuteye inda ariko iby’uko bamukuye mu ishuri nanjye nabimenye uyu munsi.”

Kuri ubu Mutoni afite umwana w’uruhinja rw’ukwezi kumwe n’iminsi 18. Avuga ko umwana we atarakingirwa kandi atanditse mu bitabo by’irangamimerere. Yifuza ko yahabwa ubufasha akabona ibyo kurya n’imyenda yo kwambika umwana kuko abura amashereka kubera inzara.

SEDO w’Akagari ka Nyabitare yabwiye IGIHE ko uwo mwana yamujyanye iwe koko ariko atari agiye kumugira umukozi wo mu rugo ahubwo yari agiye kumurera kuko yari amaze kubisabwa na nyina avuga ko yamunaniye.

Avuga kandi ko atigeze amukura mu ishuri kuko yari yararivuyemo kera ahubwo yabiganiriyeho na nyina bashaka uburyo yazasubirayo amaze guhabwa uburere akareka ingeso mbi zirimo ubuzererezi n’ubusambanyi zamurangwagaho.

Ati “Yari yaravuye mu ishuri kera, nyina yaramumpaye ngo mbanze mutoze kuva mu ngeso mbi noneho nyuma tuzareba ko twamusubiza mu ishuri. Yamumpaye mu kwezi kwa Kane 2019 duteganya ko twazamusubiza mu ishuri mu kwa mbere 2020 ariko aza kunanira musubiza iwabo ku wa 8 Kanama 2019.”

SEDO akomeza avuga ko Mutoni aba iwe mu rugo yaranzwe n’ingeso zitari nziza zirimo ubuzererezi n’ubusambanyi ahitamo kumusubiza iwabo kuko yabonaga ko atazabasha kumurera nk’uko yari yarabiganiriyeho na nyina.

-  Akagambane no guharabika

SEDO w’Akagari ka Nyabitare avuga ko hari amakuru afite y’uko hari abantu bashaka kumuharabika no kumugerekaho icyaha bakoresheje Mutoni, bityo akifuza ko ubwo yabyaye umwana yafatwa ibizamini bya ADN n’umugabo we bakamupima, ukuri kukajya ahagaragara.

Mutoni (uhetse umwana) ari kumwe n'abandi bangavu bo mu Karere ka Gisagara barimo abatewe inda bakiri bato

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .