00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Korora ingurube zitanga inyama byamufashije kwikura mu bukene

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 12 February 2025 saa 11:35
Yasuwe :

Narayisabye Sarah ni umugore w’imyaka 29 utuye mu Karere ka Gisagara watangiriye ubworozi bw’ingurube ku bibwana bibiri, ariko amaze kwiteza imbere mu buryo bugaragara, aho yashinze restaurant, akodesha imirima, yorora inkoko byose abikesha izi ngurube.

Uyu mugore atuye mu Murenge wa Gikonko mu Kagari ka Mbogo mu Mudugudu wa Rwatana, afite imyaka 29, abana babiri n’umugabo. Iyo muganira ubona akanyamuneza ku maso he nyuma yo kuva mu bukene akiteza imbere mu myaka ibiri ishize.

Ni ibikorwa yafashijwe kugeraho binyuze mu mushinga PRISM wateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi,IFAD, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na RAB.

Narayisabye avuga ko yabanje guhabwa amahugurwa ajyanye n’uburyo ingurube zamufasha kwikura mu bukene akagera ku iterambere.

Yavuze ko yigishijwe uburyo wagaburiramo ingurube bitandukanye n’uko we yumvaga zirya ibyatsi gusa.

Nyuma y’aho ngo mu 2023 yahawe ibibwana by’ingurube bibiri ahita atangira kubyitaho kugira ngo bimufashe gutera imbere. Ibi bibwana ngo byageze igihe cyo kwima ntibyakwima ahubwo we atangira kuzorora nk’izizatanga inyama.

Ati ‘‘Bampaye ibibwana bibiri by’ingurube ndabyorora mbimaranye umwaka ndabigurisha nkuramo ibihumbi 450 Frw, ku bwanjye numvise ari menshi kuko ni ubwa mbere nari noroye ingurube ni nabwo nari mbonye amafaranga menshi nk’ayo. Nabonye ibi bintu byunguka rero mpita nagura ibiraro nongeraho ibiraro bitatu, ngura ibibwana bitanu.”

Narayisabye yavuze ko amafaranga make yari asigaranye yatangijemo restaurant nto imufasha kubona ibiryo bya za ngurube.

Yavuze ko yahise atangira umushinga wo korora ingurube nyinshi aho nibura nyuma y’amezi atatu azigurisha akungukamo ibihumbi 240Frw.

Ati “ Nafashe gahunda yo kujya nzibyibushya kuko nabonaga aribyo bitanga amafaranga, narazigurishije rero ndongera norora izindi esheshatu nzorora amezi make nzigurisha miliyoni 1 Frw kandi buri kibwana nari nakiguze ibihumbi 25 Frw, nahise nzungukamo ibihumbi 850 Frw.’’

Narayisabye avuga ko korora ingurube z’inyama ari ibintu byatunga umuntu bikanamufasha gutera imbere mu buryo bwihuse.

Yavuze ko kuri ubu asigaye abikora kinyamwuga nyuma yo gusanga bimuha inyungu ihambaye.

Narayisabye yihaye intumbero y’uko uyu mwaka uzarangira agejeje ku biraro umunani byubatse neza kandi bifite isuku ku buryo byakwakira ingurube 20.

Ati “ Nafungutse mu bwonko mbona ko hari ubworozi nakora bukangirira akamaro. Ikindi ubu mbasha kubona amafaranga kenshi ntabwo nkiri muri ba bakene. Naguye restaurant yanjye ku buryo ubu ifite agaciro ka miliyoni 2 Frw byose mbikesha za ngurube ebyiri nahawe hamwe n’amahugurwa.’’

Uretse ubu bworozi bw’ingurube na restaurant, uyu mugore avuga ko yanatangiye korora inkoko kugira ngo zimufashe kwiteza imbere. Kuri ubu PRISM imaze gufasha abaturage barenga ibihumbi 26 mu kwiteza imbere aho bagiye bahabwa amatungo magufi arimo inkoko, ingurube, ihene, intama n’izindi.

Narayisabye avuga ko amaze kwikura mu bukene abikesha korora ingurube
Akanyamuneza ni kose kuri Narayisabye ukataje mu rugendo rw'iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .