Icyo kibazo kiri mu Mudugudu wa Cyimana mu Kagari ka Mukiza.
Uwo mugore ushinjwa guta abana yabyaranye n’umusore witwa Sibomana Eric w’imyaka 26 mu buryo butemewe n’amategeko bahuriye mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye.
Nyuma yo kumutera inda, umugore yagiye kubyarira mu Bitaro bya Kabutare mu Karere ka Huye, abyara abakobwa babiri b’impanga.
Uwo mugore avuka mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.
Akimara kuva mu bitaro yerekeje iwabo w’umuhugu mu Mudugudu wa Cyimana mu Kagari ka Mukiza ajya kubayo.
Akigerayo yababwiye ko aje ngo bamufashe kwita kuri abo bana kuko abona uwo bababyaranye atari kumufasha kubitaho uko bikwiye.
Se w’umuhugu, Minani Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko abonye umukazana we aje iwe, yahamagaye umuhungu we amubaza uko bimeze, ngo amusubiza ko ari gushakisha ubuzima, azaza kubasura nagira icyo azanye.
Tariki ya 2 Nyakanga 2022 koko yaraje azanye imyenda y’abana n’ibindi bikoresho, akihagera hashize akanya nyina w’abana ababwira ko agiye kugura imboga mu gasantere aragenda ntiyagaruka.
Minani ati “Tubonye atinze twagiye kureba aho ari duhura n’abantu baratubwira ngo yateze moto asiga abatumye ngo batubwire ngo ‘murabeho’.”
Bukeye mu gitondo Minani yafashe umwanzuro wo kujya iwabo w’umukobwa kumushakisha agezeyo ahasanga nyina w’umukobwa ariko arikingirana yanga ko baganira ku kibazo cyabaye.
Byabaye ngombwa ko yiyambaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ariko nyina w’umukobwa atera amahane, barikubura barataha.
Ati “Nyina w’umukobwa yateye amahane ashaka gukubita umukwe we agafuni, tubonye bikomeye dufata abana turataha.”
Kuri ubu abo bana b’impinja bari kurererwa kwa Minani afatanyije n’umugore we ariko babayeho nabi kuko banywa amata y’inka nayo babanje kuyagura aho bayabonye.
Minani asaba ko mu gihe nyina w’abana ataraboneka ngo abonse yafashwa kubona ibyabugenewe bishobora kubatunga kuko ubuzima bwabo buteye impungenge.
Abaturanyi b’uwo muryango bifuza ko ubuyobozi bwabafasha gushakisha nyina w’abo bana kugira ngo abonse cyangwa yabura bagafashwa kureba uko ubuzima bwabo bwaramirwa kuko babona buri kujya ahabi.
Nyuma y’uko abo bana batawe na nyina, kuri ubu se ubabyara na we yasubiye mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye gushakisha ubuzima. Gusa ngo we ajya yohereza icyo abonye nk’amafaranga yo kubagurira amata n’imyenda yo kwambara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Tumusifu Jérome, yavuze ko icyo kibazo ntacyo yari azi kuko atigeze akigezwaho ariko agiye kugikurikirana kugira ngo bareberere hamwe uko ubuzima bwabo bana bwaramirwa.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!