Ni imvura yaguye mu mugoroba wo ku wa 15 Werurwe 2025, yangiza umuhanda uhuza imirenge ya Musha na Ndora ku gishanga cya Ngiryi, amazi arawurengera.
Abahageze bavuze ko babonye amazi asendereye mu mirima, yica n’imyaka yarimo.
Umwe muri bo ati “Wari umuceri ubereye ijisho none warengewe. Dufite ubwoba ko waba warengewe n’isayo cyangwa umucanga kuko byaba birangiye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere y’ubukungu, Habineza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko imvura yaguye ku gicamunsi yangije umuceri w’abahinzi mu bishanga bibiri.
Ati “Umwuzure wibasiye igishanga cya Ngiryi muri Musha, ariko si ho gusa, kuko no mu Murenge wa Kibilizi muri Duwani naho hageze umwuzure mu gishanga.”
Yakomeje agira ati “aho muri Ngiryi hangiritse hegitari zisaga 80, mu gihe kuri Duwani, hangiritse hegitari ziri hafi ya 20.”
Habineza yavuze ko ibyangijwe n’imvura bitari byagafatiwe ubwishingizi bw’ibihingwa, kuko bari babanje gukusanyiriza amafaranga hamwe bitegura kujya kubusaba mu cyumweru gitaha.
Yasabye abahinzi kurushaho kwitabira gahunda yo gushinganisha ibihingwa byabo kuko haba harimo nkunganire ya Leta ingana na 40% mu gihe umuhinzi we yiyishyurira 60%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!