Abaturage bagerwaho n’amazi meza mu Karere ka Gisagara ni 78%, mu gihe mu myaka 30 ishize bari hafi ya 0%.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yabwiye IGIHE ko umuhigo bihaye ari ukugeza amazi meza ku baturage ku rugero rwa 100% bitarenze mu 2026.
Yasobanuye ko ibikorwa binini byo kwegereza amazi abaturage binyuze mu gukwirakwiza imiyoboro aho itaragera ndetse no kubaka uruganda rw’amazi rwa Nyanza bizafasha kongera ingano y’amazi ahabwa abaturage.
Mu cyiciro cya mbere cya 2025, hakozwe imiyoboro y’amazi ireshya na kilometero 120, akoreshwa mu mirenge ya Mamba na Muganza igaha amazi abaturage 36.500.
Ubu hari gukorwa indi miyoboro ine ireshya na kilometero 117 izarangirana n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.
Ati “Uzaha amazi abatuye mu Murenge wa Save, mu tugari twa Shyanda, Zivu na Munazi. Mu Murenge wa Musha, ni mu tugari twa Gatovu, mu Murenge wa Mamba, mu kagari ka Gakoma, no mu Murenge wa Mukindo mu Kagari ka Runyinya, ukazaha amazi abaturage 45.000.’’
Meya Rutaburingoga yanavuze ko muri uyu mwaka hazatangira indi mishanga y’amazi 10 izageza amazi ahandi hantu hose hasigaye ataragera, harimo Umurenge wa Save, mu tugari twa Gatoki na Rwanza, muri Murenge wa Gikonko, mu tugari twose, mu Murenge Muganza mu kagari ka Rwamiko, mu Murenge wa Kibirizi, mu tugari twa Ruturo, Muyira na Duwani, no mu Murenge wa Mukindo mu kagari ka Nyabisagara, ukazaha amazi abasaga 164.000.
Biteganyijwe ko Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ifatanyije n’abafatanyabikorwa izakora uruganda rudasaba kubakwa kuko rwo rwimukanwa aho batereka imashini, ruzashyirwa mu Kagari ka Nyamugari amazi akanyuramo yiyungurura agakomeza ajya mu baturage.
Iyi mashini izatwara hafi miliyari 3Frw, izasiga ikibazo cy’amazi make mu mirenge ya Nyanza, Kigembe, Mugombwa na Mukindo kibonewe igisubizo kirambye.
Ni imishinga izatwara miliyari hafi 7 Frw, izasiga abatuye akarere ka Gisagara begerejwe amazi ku gipimo cya 100% mu mwaka wa 2026.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!