Abavuga ibi abo mu Murenge wa Kibilizi, bibumbiye muri Koperative KOABIDU ikorera mu gishanga cya Duwani, bavuga ko batunguwe no kubona nkongwa iza mu bigori byayo kandi bitarakura.
Aba bahinzi bavuga ko iyi ndwara iyo igeze mu bigori usanga amababi yabyo atobagurika ndetse ikanarya n’imitwe yabyo, ku buryo gukura biba bitagishobotse.
Umwe muri bo yagize ati’’Iyi nkongwa yaje bidasanzwe, kuko ubundi yazaga ibigori bikuze, bigeze mu gihe cyo guheka, none ubu ikimera kiramerana nayo.’’
Mugenzi we na we, yavuze ko mu murima we yabonye nkongwa ijya mu bigori bikimera, ikaba yaratangiye no gutera amagi, ibintu bimuteye impungenge cyane.
Ati’’Uko ikigori gikura nayo iba itera amagi, agakwirakwira, ugashiduka umurima wose washizeho.’’
Aba bahinzi bavuga ko iki ari ikibazo kigaragara henshi muri uyu Murenge wa Kibilizi, ibyo baheraho basaba ko bafashwa kubona imiti ihangana niyo nkongwa yibasira ibigori.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi mu Karere ka Gisagara, Banganirora Renerse, yabwiye IGIHE ko nkongwa mu bigori i Gisagara isa n’iyabaye umuturanyi, asaba abahinzi guhora biteguye guhangana nayo.
Ati’’Ubundi iyo ibigori bikimera, nkongwa iba ishobora guhita izamo. Ntabwo navuga ko ubu akarere kose kagezwemo na nkongwa, ahubwo ni ikintu tumaze kumenyera dufatira ingamba hakiri kare birimo gusura umurima kabiri mu cyumweru no gutoragura nkongwa zaje ku bigori kuko bifasha mu kwirinda ikiguzi cy’imiti’’.
Yakomeje avuga ko iyo byarenze ubushobozi bwo gutoragura nkongwa mu mirima, hiyambazwa imiti yabugenewe yitwa ‘rocket’ kugira yice nkongwa ndetse n’amagi yayo, avuga ko kuri ubu iboneka ku bacuruza inyongeramusaruro mu tugari hose no muri za farumasi z’ubuhinzi n’ubworozi.
Ku kibazo cy’abahinzi bibumbiye muri za koperative bifuza guhabwa imiti ku nguzanyo, Banganirora yavuze ko ari igitekerezo cyiza, asaba abayobozi ba za koperative bose kunganira abahinzi baborohereza babaha imiti n’ifumbire mu bwumvikane.
Muri Gisagara, harabarurwa hegitari 7170 zahinzweho ibigori mu gihembwe cy’ihinga 2025A byaba ibya za koperative n’abahinzi ku giti cyabo, mu gihe ubuso buri mu bwishingizi ari hegitari 351 bingana na 4,8% gusa by’ubuso bwose buhinze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!