Gisagara: Hamaze kuzura ibyumba by’amashuri bishya 106 mu kugabanya ubucucike

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 7 Kanama 2020 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Mu Karere ka Gisagara hamaze kuzura ibyumba by’amashuri bishya 106 byubatswe muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kugabanya ubucucike mu mashuri no korohereza abana kujya biga hafi y’aho batuye.

Ni ibyumba byubatswe mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yubakwa na Leta y’u Rwanda ku nkunga ya Banki y’Isi. Ibyo byumba 106 byatwaye arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yamurikiye ubuyobozi bw’ishuri ribanza ry’i Shyanda mu Murenge wa Save ibyumba bishya icyenda n’ubwiherero 10, asaba ababyeyi gukomeza gufasha abana gukurikira amasomo kuri radiyo bitegura kuzatangira neza ubwo amashuri azaba afunguye.

Yasobanuye ko amashuri nafungura abana baziga bisanzuye bitandukanye n’uko byari bisanzwe.

Ati “Nk’uko intego nyamukuru y’igihugu ibivuga ni ukugira ngo tugabanye ubucucike, aho abana bigaga ari 70 mu cyumba cy’ishuri ubu bagiye kujya biga batarenze 45.”

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Save babwiye IGIHE ko bishimira ibyumba by’amashuri bakomeje kwegerezwa kandi nabo biteguye gufasha abana babo kwiga neza.

Bizimana Emmanuel ati “Mfite abana bane biga kuri iri shuri, ubwo bubakiwe ibyumba bishya bagiye kujya biga neza bisanzuye nta kibazo kandi tuzajya tubatoza kwitwara neza ntibamene ibirahuri by’amashuri cyangwa ngo bangize ibikoresho.”

Umuyobozi w’Ishuri ribanza ry’i Shyanda, Nzuwonizeye Innocent, yavuze ko ubucucike mu byumba by’amashuri ari imbogamizi ikomeye yatumaga abana batiga neza, yemeza ko ubwo ivuyeho bizateza imbere ireme ry’uburezi.

Ati “Iyo ukurikirana abana bacucitse nk’umwarimu, kugira ngo ubakurikirane biragora kuko no gukosora imyitozo yabo ntibipfa gushoboka, ariko ubwo bagiye kwiga bisanzuye bizajya byorohera mwarimu abashe kubakurikirana bige neza, ireme ry’uburezi ritere imbere.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko kuri ubu hari kubakwa icyiciro cya kabiri cy’ibyumba 289 byatewe inkunga na Banki y’Isi biteganyijwe ko bizuzura muri Nzeri 2020.

Mu mirenge itandukanye ya Gisagara hari kubakwa kandi ibindi byumba by’amashuri 384 mu ngengo y’imari ya Leta nabyo biteganyijwe kuzuzura muri Nzeri 2020.

Ibyumba biri kubakwa bifite ibibaho byo kwigishirizaho bigezweho
Ibyumba by'amashuri bishya bizatuma umubare w'abana bigira mu cyumba kimwe uva kuri 70 ukagera kuri 45
Kuri ubu mu Karere ka Gisagara hari kubakwa icyiciro cya kabiri cy'ibyumba by'amashuri
Biteganyijwe ko ibi byumba bizaba byuzuye muri Nzeri 2020
Ibyumba 106 bimaze kuzura byatwaye arenga miliyari imwe y'amafaranga y'u Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .