00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Hafi miliyoni 400 Frw zimaze gushorwa mu kuzamura imishinga y’urubyiruko

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 9 March 2025 saa 10:55
Yasuwe :

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bakomeje kwiteza imbere, nyuma yo guterwa inkunga n’akarere, binyuze muri gahunda yiswe ‘Kuremera Program’, aho imaze gufasha urubyiruko rusaga 900, rwahawe hafi miliyoni 400 Frw mu gihe cy’imyaka irindwi iyi gahunda imaze.

Ni gahunda igamije gufasha urubyiruko rufite ibitekerezo by’imishinga y’imirimo aho buri umwe akarere kamugenera ibihumbi 300 Frw, ikaba yaratangiye ifasha urubyiruko 10 muri buri murenge ku mwaka, nyuma igakura ikaba igeze ku bantu 20 muri buri murenge muri 13 igize akarere.

Bamwe mu rubyiruko rwasogongeye kuri iyi nkunga y’iterambere baganiriye na IGIHE, bavuze ko iyi nkunga yabahinduriye ubuzima ubu bakaba barabaye ba rwiyemezamirimo na bo batanga akazi.

Niyonsenga Appaulin, wo mu Murenge wa Ndora, Akagari ka Gisagara, Umudugudu wa Nyabitare, ni umwe mu bahereweho muri iyi gahunda mu 2018, nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu bugeni ku Nyundo.

Yavuze ko ibihumbi 300 Frw yahawe yahise ayaguramo amarangi n’utundi dukenerwa mu gushushanya, agatangira gukora ibiraka byo gushushanya no kwandika ku byapa atyo.

Nyuma y’imyaka ibiri, yari amaze kumenyekana maze asinya amasezerano ya miliyoni hafi 5 Frw yo gushushanya imitako ku bikuta by’Ingoro Ndangamurage ya Huye, ibyatumye azamura urwego.

Ati “Ibi byatumye nzamuka mu mwuga maze njya no gukodesha inzu yo gukoreramo mva mu rugo, nshaka n’abakozi babiri bamfasha mpemba.”

Niyonsenga wakomereje amasomo ye ajyanye n’ubugeni muri UR-Huye, avuga ko ubu ari ku rwego rwo kwihemba amafaranga asaga ibihumbi 300 Frw ku kwezi, ndetse atakiri mu mubare w’abasaba akazi nyuma yo gusoza kaminuza, byose abikesha ‘Kuremera program’.

Itangishaka Esther, ukorera inkweto mu Murenge wa Kibirizi, Akagari ka Kibirizi, yavuze ko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yakoraga inkweto ariko atarabiha umurongo.

Ubwo yasozaga kwiga ayisumbuye mu 2021, Itangishaka yahise yiyegurira umwuga wo gukora inkweto ariko nta bikoresho.

Yatanze umushinga we na we bamuha inkunga y’ibihumbi 300 Frw, mu 2022, ibyamufashije gukora neza binatuma mu 2023 atsindira miliyoni 1 Frw.

Itangishaka akomeza avuga ko afite intego yo gukora uruganda rutunganya inkweto abihereye mu gutunganya impu cyane ko izo bakoresha ubu zituruka hanze bagahendwa nazo.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko baha agaciro urubyiruko, ari na yo mpamvu batekereje ‘Kuremera Program’, ngo babazamurire urubyiruko ubushobozi.

Yavuze ko muri iyi gahunda bareba urubyiruko rufite ubushake n’umushinga wo gukora, bibanda ku barangije amashuri yisumbuye, buri umwe bakamuha ibihumbi 300 Frw atishyurwa, kugira ngo bashyigikire icyo gitekerezo, noneho ufashijwe agakomeza iyo nzira n’akarere kagakomeza kumuba hafi.

Ati “Ubu tugeze aho urubyiruko 20 muri buri murenge ruhabwa ubufasha bwo kwinjira mu bushabitsi. Mu karere kose tumaze gutera inkunga urubyiruko hafi 1000, aho bakora na bo bagahanga akazi, kuko tuzi neza ko gufasha urubyiruko ari ugutegura ejo hazaza n’akarere keza.”

Yakomeje avuga ko ubu bageze ku rwego rwo gutanga miliyoni 78 Frw, zihabwa urubyiruko rugera kuri 250 buri mwaka.

Muri rusange, iyi gahunda imaze kugera ku bajeni 920 mu karere kose, aho basaranganyijwe hafi miliyoni 400 Frw, abayahawe bakaba barabaye ba rwiyemezamirimo biyubashye muri byinshi bakora.

Meya Rutaburingoga avuga ko biteze kubona ba rwiyemezamirimo bashoboye mu gihe kiri imbere bashibutse kuri gahunda ya 'Kuremera Program'
Ibikorwa bya Niyonsenga Appaulin bikundwa n'ababibonye bose, akavuga ko intango ari 'Kuremera Program'
Itangishaka Esther yihangiye umurimo, ubu nawe afite abo akoresha
Niyonsenga Appaulin yageze aho atangira gupigana ibiraka ku Ngoro Ndangamurage ya Huye, abikesha Kuremera Program
Itangishaka Esther, ubu yihebeye akazi ko gutunganya ibikomoka ku ruhu, akaba atirengagiza ko yazamukiye ku nkunga ya Kuremera Program
Niyonsenga wize ku Nyundo, nyuma agakomereza muri UR-Huye, ubu arakataje ku murimo we atazatatira
Mu 2023, Itangishaka yatsindiye miliyoni 1 Frw muri Youth Connekt abikesha umushinga we wo gukora inkweto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .