Gisagara: Guverineri Kayitesi yavuze ku bana ‘bashimuswe n’Abarundi’, yemeza ko aho bari hazwi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ku kibazo cy’abana bo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara ‘bashimuswe n’Abarundi’ ubwo bari bagiye kwahira ubwatsi mu Gishanga cy’Akanyaru, yemeza ko aho bari hazwi kandi ikibazo cyabo kiri gukurikiranwa.

Tariki ya 15 Kanama 2020 nibwo abana batanu bo mu Murenge wa Mukindo bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo mu gishanga cy’Akanyaru gihana imbibi n’u Burundi, basanga Abarundi bari bihishe mu migano ihari bahita babashimuta.

Abana bajyanywe ni Tuyishimire Jean de Dieu w’imyaka15; Sibomana Innocent w’imyaka 16; Ntahidakiriza Innocent w’imyaka 18; Noheli Jean Claude w’imyaka 18 na Sibomana Frederic w’imyaka 22.

Amakuru avuga ko abo bana bari bambutse bageze ku butaka bw’u Burundi. Hashize amezi abiri n’iminsi 20 abo bana bataragaruka.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko abo bana bafatiwe ku butaka bw’u Burundi bambutse mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko ikibazo cyabo kiri gukurikiranwa.

Ati “Hari ikibazo cy’abana koko ba Gisagara bari mu gihugu cy’u Burundi, ibi biterwa n’uburyo ibihugu bituranye n’abaturanyi babo uburyo baba babana, abo bana rero bambutse mu buryo bunyuranyije n’amategeko barafatwa, ubu bari mu nzego z’ubutabera z’igihugu cy’u Burundi ariko aho bari harazwi kandi ikibazo cyabo kirimo gukurikiranwa hakurikijwe amategeko.”

Ababyeyi babo bakomeje gusaba ubuyobozi bw’u Rwanda gukora ibishoboka bukumvikana n’u Burundi, abana babo bakarekurwa.

Uwimbabazi Yacinthe ati “Twebwe icyo twifuza ni uko ubuyobozi bwadufasha kubagarura, ibihugu byombi byakwicara bikabiganiraho rwose bigakorera Imana bikatugarurira abana kuko n’icyo twifuza.”

Umubyeyi witwa Nyirazeza Marie Grace avuga ko umwana we witwa Tuyishimire Jean de Dieu w’imyaka 15 aherutse kumwandikira ibaruwa abinyujije muri Croix Rouge amumenyesha ko ababajwe n’uko agiye gucikiriza amashuri.

Muri iyo baruwa IGIHE ifitiye kopi bigaragara ko yanditswe tariki ya 23 Nzeri 2020, iriho n’ifoto y’uwo mwana Tuyishimire Jean de Dieu.

Hari aho yagize ati “Nanjye ndaho, icyo nababazaga nababaza ko amashuri yatangiye. Uyu mwaka ndawutarutse ntabwo nize kubera ubwatsi, nta kundi nyine murihangana nanjye ndacyariho.”

Akomeza agira ati “Ni icyo nababazaga ko mukiriho, nimuhumure ndaho ntacyo nabaye imipaka niyugururwa nzahita ntaha.”
Ubusanzwe kuvogera imipaka no kwambukira ahatemewe birabujijwe. Gusa ababyeyi batwariwe abana bavuga ko ubuhamya bahawe n’abahinzi bahinga mu Gishanga cy’Akanyaru bababwiye ko abana babo bashimuswe bari ku butaka bw’u Rwanda.

Mu gishanga cy'Akanyaru mu Murenge wa Mukindo niho abana bari bagiye kwahira ubwatsi bw'amatungo
Nyirazeza Marie Grace avuga ko umwana we witwa Tuyishimire Jean de Dieu w’imyaka 15 aherutse kumwandikira ibaruwa abinyujije muri Croix Rouge
Mu kiganiro aheruka kugirana n’Abanyamakuru, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko abo bana aho bari hazwi kandi ikibazo cyabo kiri gukurikiranwa

Inkuru bifitanye isano: Gisagara: Ababyeyi baratabaza ubuyobozi ngo bubafashe kugaruza abana babo batanu ‘bashimuswe n’Abarundi’

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .