Gisagara: Guverineri Gasana yashimye ubutwari no kwihangana biranga abarokotse Jenoside

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 14 Mata 2019 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yashimye ubutwari no kwihangana biranga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bifite umusanzu munini mu kubaka igihugu no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Yabivugiye mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Gatandatu ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Kigembe gusoza icyumweru cy’icyunamo no kunamira abatutsi bajugunywe mu mugezi wa Migina.

Guverineri Gasana yagarutse ku bikorwa byiza biranga abarokotse Jenoside asaba abanyarwanda bose kubashyigikira.

Ati “Uyu ni umwanya wo gushima ubutwari buranga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubashimira uburyo bihanganye bikomeye banga guheranwa n’agahinda baratwaza kandi ari uko babazwa byinshi, bigomwa byinshi batanga byinshi birimo no gutanga imbabazi. Umusanzu wanyu mu kubaka u Rwanda rushya turawubashimira cyane mwarakoze.”

Abitabiriye gusoza icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Gisagara babanje kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigembe ruri mu Gahabwa rushinguyemo abarenga ibihumbi 25.

Bakomeje bakora urugendo rwa kilometero 1.5 rwerekeza ku mugezi wa Migina ahari bariyeri ikomeye yiciweho Abatutsi benshi bajugunwa muri uwo mugezi.

Habyarimana Joseph warokokeye Jenoside mu Murenge wa Kigembe yavuze ko umugezi wa Migina wajugunywemo abatutsi benshi bicirwaga kuri bariyeri yari ihari.

Yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe amaze kwiyubaka haba mu gukira ibikomere no kugera ku iterambere n’imibereho myiza.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gisagara, Mbonirema Jerome, yavuze ko muri rusange abacitse ku icumu rya Jenoside bamaze kwiyubaka kandi bakomeje ubufatanye mu kubaka igihugu kizira amacakubiri.

Ati “Nyuma y’imyaka 25 abenshi bamaze kwiyubaka, cyane cyane abakiri bato bafashijwe kwiga bari mu mirimo itandukanye abandi barikorera hirya no hino. Abanyantege nke na bo Leta igenda ibafasha mu mibereho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bari gukora ibishoboka byose ngo bubake amateka meza azira amacakubiri.

Yavuze ko muri Gisagara ari ho havuka Joseph Habyarimana Gitera washyizeho amategko 10 y’abahutu mu 1959 na Sindikubwabo Théodore wayoboye Leta yiyise iy’abatabazi mu 1994 yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rutaburingoga yasabye ko hakomeza ubufatanye mu kugarura isura nziza akarere kabo katakaje mu myaka yashize.

Bakoze urugendo rwa kilometero 1.5 rwerekeza ku mugezi wa Migina ahari bariyeri ikomeye yiciweho Abatutsi benshi bajugunywa muri uwo mugezi
Umugezi wa Migina wo mu Murenge wa Kigembe wajugunywemo abatutsi benshi bicirwaga kuri bariyeri yari ihari
Bashyize indabo mu mugezi wa Migina bunamira abatutsi bishwe bakawujugunywamo
Abaturage bo mu Karere ka Gisagara basabwe gukomeza kunga ubumwe no kubaka igihugu kizira amacakubiri
Habyarimana Joseph warokokeye Jenoside mu Murenge wa Kigembe yavuze ko umugezi wa Migina wajugunywemo abatutsi benshi
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yashimye ubutwari no kwihangana biranga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gisagara, Mbonirema Jérôme, yavuze ko muri rusange abacitse ku icumu rya Jenoside bamaze kwiyubaka
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza