00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Fuso yagonze umusore wambukaga umuhanda iramwica

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 16 March 2025 saa 07:50
Yasuwe :

Umusore w’imyaka 18 wari utuye mu Mudugudu wa Nyakibungo, Akagari ka Bwiza, mu Murenge wa Kansi, yagonzwe n’imodoka ubwo yambukiranyaga umuhanda, ahita apfa.

Ni impanuka yabaye ku wa 15 Werurwe 2025 masaha ya saa Munani z’amanywa, aho imodoka ifite ibirango bya RAI 293 I yahitanye umusore w’imyaka 18, ubwo yambukaga umuhanda yitwikiriye ishashi kuko imvura yarimo igwa.

Umuvugizi wa Polisi, Ishami Rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko iyo mpanuka y’imodoka yabaye ubwo yavaga mu Kagari ka Bwiza yerekeza mu Kagali ka Akaboti, umushoferi ntiyaringaniza umuvuduko, agonga umusore w’imyaka 18 wambukiranyaga umuhanda ahita apfa.

Ati “Umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Kibirizi.”

Yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, anasaba abakoresha umuhanda bose kwirinda uburangare no kugenda nabi mu muhanda, kugira ngo hirindwe impanuka zo mu muhanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .