Yabibasabye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mata 2022, ubwo yifatanyaga n’Umurenge wa Musha mu Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri itandatu iherutse kuboneka.
Iyo mibiri yabonetse mu mirima y’abaturage ahasanzwe hakorerwa ubuhinzi.
Muri uwo muhango wo kwibuka, bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje ko bagiterwa agahinda n’abaturage banga kugaragaraza ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside kandi bahazi kuko usanga hari abayihinga hejuru.
Rutareka Jonathan wari uhagarariye imiryango yashyinguye yavuze ko ahakuwe iyo mibiri hose hari hasanzwe hahingwa.
Ati “Hose harahingwaga ariko niho twasanze imibiri igeze kuri itandatu yose. Ni ibintu bikomeye cyane kandi bitoroshye abantu bagombye gutekerezaho nibura bakamenya ko niba barakoze iyo jenoside bakaba barahawe imbabazi bakarangiza n’ibihano, batabirangije kugira ngo baze baceceke. Nibaze batwereke aho bajugunye abacu tubashyingure mu cyubahiro.”
Nshimiyimana Godfrey na we yavuze ko kuba hari abakoze jenoside barangije ibihano ariko imyaka 28 ikaba ishize batavuga aho bajugunye imibiri y’abatutsi, bigaragara ko hari abahawe imbabazi batazishaka.
Ati “Hari abantu bamwe bagifite umutima wingangiye n’ubundi ugitekereza ikibi muri bo. Ni ibintu bitubabaza cyane kuko tubonye aho abacu bajugunywe tukabashyingura mu cyubahiro twakumva dukeye ku mutima ndetse bituma n’icyo wakora ugikora ufite imbaraga. Iyo utarashyingura uwawe wumva ucitse intege kuko aba yandagaye ukumva ku mutima udatuje.”
Depite Ahishakiye yaboneyeho umwanya wo gusaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri kubohoka bakayatanga.
Yagize ati “Kuba imibiri twashyinguye uyu munsi hari abayihingaga hejuru babizi ko ihari ntibayerekane ni ibintu bibabaje cyane bitoneka abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bikanabahungabanya. Turagaya abagifite imitima yinangiye idafasha mu bwiyunge n’ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Yakomeje avuga ko bazakomeza kwigisha Abanyarwanda kugira ngo abagifite imitima yinangiye babohoke.
Ati “Ni ugukomeza kwigisha kugira ngo imitima yabo ibohoke berekane aho imibiri y’Abatutsi iri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul, yasabye abaturage kubana neza birinda amacakubiri, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubashyigikira.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Musha rusanzwe rushyinguyemo imibiri 2607 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!