Ni inkuru yamenyekanye kuri uyu wa 19 Ukwakira 2024 mu masaha ya saa tanu z’amanywa, aho abapfuye ari Nakabonye Augustin w’imyaka 34, wo mu Murenge wa Kibilizi na Ndindiriyimana w’imyaka 28, wo mu Murenge wa Ndora, naho Uwubashyese Eric we yavuyemo yakomeretse amaguru, akaba avuka mu Murenge wa Kibilizi, ubu akaba ari kuvurirwa mu Bitaro bya Kibirizi, nyuma yo gukomereka amaguru yombi.
Amakuru akomeza avuga ko aba bacukuraga muri ibi birombe ari abaturage bigize ibihazi bakananira ubuyobozi, aho akenshi baza bitwikiriye ijoro bitwaje n’intwaro gakondo, biteguye guhangana n’irondo, ibintu abaturage bavuga ko bikwiye gufatirwa ingamba zirenzeho.
Umuyobozi w’Umurenge wa Ndora, Nsanzimana Theogene, yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko aho abo bantu baguye ari mu kirombe kitemewe gucukurwamo ndetse ko bakomeje kubuzwa kenshi kuhacukura ndetse n’ahari hacukuwe mbere hagasibwa ariko hakaba abakomeje kwinangira.
Ati "Ni ikirombe kitemewe gucukurwamo kuko ababikora bose nta burenganzira babifitiye. Ubuyobozi bwakoze byose ngo bubuze abaturage kuhajya, ariko bo baranga kitwikira ijoro, ndetse hari n’abaza bitwaje intwaro ngo bahangane n’irondo, kuko bakekamo gasegereti.’’
Gitifu Nsanzimana, yakomeje avuga ko ubuyobozi bwasabye abaturiye iki kirombe kureka ubu bucukuzi butemewe, cyane cyane ko amabuye bakekamo ataraboneka na rimwe.
Kugeza ubu ngo ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwari bwasabye inzego nkuru z’igihugu zishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo bashake rwiyemezamirimo ubifitiye ububasha n’uburenganzira ngo azaze apime arebe niba ayo mabuye arimo koko, ndetse abe yanacukurwa mu buryo bwemewe.
Yanasabye abaturage kumvira impanuro z’ubuyobozi, kugira ngo birinde kugwa mu byabagiraho ingaruko kugera no ku kubura ubuzima nk’uko byagendekeye abapfuye.
Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru IGIHE yamenye ko iki kirombe cyaba kimaze imyaka itatu yose gicukurwamo rwihishwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!