Ibi babibwiwe ku wa 06 Ukuboza 2024, mu biganiro bagejejweho n’Ikigo cyita ku Burenganzira bwa Muntu n’Iterambere mu Biyaga Bigari (GLIHD), muri gahunda y’ubukangurambaga bwo kurwanya impuha zica cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga,.
Ubukangurambaga bwabereye mu Murenge wa Ndora, mu Karere ka Gisagara.
Bigirimana Jean Pierre, yavuze ko yagiye ahura n’ibihuha byo ku mbuga nkoranyambaga, akabisimbuka.
Ati “Umuntu arakwandikira utamuzi akakubwira ko akurangira akazi, ariko agahita akwaka n’amafaranga yo kwiyandikisha kugira ngo ukabone. Hari abayatanga bakabiba, igihe cyose ni ukwigengesera."
Nuwayo Vestine uri mu kigero cy’imyaka 50 wo mu Murenge wa Musha, muri Gisagara, na we yabwiye IGIHE ko hari abantu bamuhamagara kuri telefone bamubeshya ko yatsindiye ibihembo, bagamije kumwiba.
Ati”Jye bamaze kumpamagara inshuro zirenze eshatu bambwira ko hari amafaranga yayobeye kuri telefone yanjye natsindiye. Bambwira imibare nkanda, ntasobanukiwe, hari n’igihe bamfungiye simukadi.’’
Nuwayo akomeza avuga ko nk’umuntu umaze gukura udasobanukiwe n’ikoranabuhanga cyane, ababazwa nabyo bikaba byatuma umuntu azinukwaho itumaho rigezweho.
Umulisa Vestine, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cyita ku Burenganzira bwa Muntu n’Iterambere mu Biyaga Bigari (GLIHD), yavuze ko buri wese yaba umuto n’umukuru, aba asabwa kwigengesera no gushungura ibinyura ku mbuga nkoranyambaga kuko harimo n’ibiba ari ibihuha bigamije inyungu ku wabimbye, ariko byanahemukira ubyakiriye ahubutse.
Ati “Twasanze mu by’ukuri hari abasigaye bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi batanga amakuru y’ibihuha, kandi akenshi bikarangira umuturage ari we ubihombeyemo."
"Twaje hano kumenyesha abantu ko amakuru yose acaracara ataba ari ukuri, kandi ko kuyakwirakwiza nabyo bifite izindi ngaruka mbi, ndetse hari n’ibihano bibiherekeza."
Meya w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, we yasabye abaturage kudahururira ibije byose bibizeza ibitangaza n’inyungu nyinshi kandi batakoreye, kuko inyungu yose iva mu gukora.
Ati" Ntabwo bakwiye kubona ‘isha itamba ngo bate urwo bari bambaye’. Isi ya none yaragutse iba nk’umudugudu, ariko abayirimo bose ntibasobanutse. Nujya gufata ibyo ubonye byose bihise, uzata n’ibyo wari ufite, utakare burundu, kugutora bigorane."
"Birasaba ko buri mu muntu yimenya, ntashake kugendera mu byo abonye ku mbuga nkoranyambaga kuko n’amateka abata ari amwe, ahuhwo dukomeze intambwe zacu dutere imbere bivuye mu cyuya cyacu nk’abanyarwanda, nk’abanyagisagara."
Meya Rutaburingoga, yakomeje asaba urubyiruko kutayora ibyo babonye byose, ahubwo bagahitamo ibikwiye, bifite akamaro kandi binakoreka mu gice barimo, ndetse byemewe n’umuco nyarwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!