Gisagara: Agahinda k’umunyeshuri mu ishuri ribanza watewe inda n’umwarimu we ntabiryozwe

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 8 Nyakanga 2020 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Umwangavu witwa Mukeshimana (izina ryahinduwe) wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara avuga ko yatewe inda n’umwarimu wamwigishaga mu ishuri ribanza amusambanyije ariko akaba atumva neza impamvu yafashwe agahita arekurwa atabiryojwe.

Avuga ko yatewe inda yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, afite imyaka 17 y’amavuko.

Uyu mwangavu wo mu Mudugudu wa Mareba mu Kagari ka Kibirizi, avuga ko mu mwaka wa 2018 ubwo yigaga mu ishuri ribanza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kibirizi yasambanyijwe n’umwarimu wabigishaga isomo ry’ubumenyi (sciences) amutera inda.

Asobanura ko uwo mwarimu yamutegetse kujya iwe gufata igitabo kirimo isomo azandikira abandi banyeshuri ku kibaho kuko yari umunyeshuri uhagarariye abandi (cheftaine).

Ati “Mwarimu arambwira ngo nze kujyayo mfate igitabo nzandikire abanyeshuri ku kibaho kuko ejo azaba adahari; ubwo saa Kumi n’imwe tumaze kwiga njyayo ngeze mu nzu ye arambwira ngo turyamane, ndabyanga amfata ku ngufu arabikora.”

Mukeshimana avuga ko akimara gusambanywa yihutiye kubibwira nyina ndetse bahita batabaza ubuyobozi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Ati “Nahise mbwira mama na we ntiyatinda duhita tujya kuri RIB, iraza iranamufata ariko arahakana ngo ndamubeshyera ntabwo ari we kandi babona ibimenyetso birimo amaraso navuye akiri ku buriri bwe.”

Akomeza avuga ko yatunguwe no kubona nyuma y’igihe uwo mwarimu yararekuwe abajije bamubwira ko habuze ibimenyetso.

Uyu mukobwa wahise acikiriza amashuri ye ntiyongera kwiga kubera gutwita, kuri ubu ahetse uruhinja rw’amezi 11. Avuga ko atewe agahinda no kuba uwo mwarimu wamuteye inda yararekuwe adakurikiranwe kandi akaba ntacyo amufasha kijyanye no kurera umwana babyaranye.

Ati “Nabyaye yaramaze kurekurwa ariko yahise acika inaha, numva ngo aba i Kigali.”

Mukeshimana avuga ko we n’umubyeyi we bagerageje kwegera RIB ngo bayibaze impamvu uwo mwarimu yarekuwe, basubizwa ko hari hategerejwe kuzapima umwana igihe azaba yavutse kugira ngo bamenye niba koko ari we wamuteye inda.

Umwana amaze kuvuka bongeye kwegera urwo rwego kugira ngo apimwe ariko babwirwa ko uwo mwarimu bamubuze.

Mukeshimana n’abandi bangavu batewe inda ariko abagabo bazibateye bakaba bidegembya, bagaragaje ikibazo cyabo mu minsi ishize ubwo mu Karere ka Gisagara hakorwaga ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umukozi wa Action Aid uhagarariye Umushinga wo kurwanya Ihohoterwa witwa Speak Out, Najjingo Robinah, yavuze ko icyo kibazo cy’abagabo baba bakurikiranweho gusambanya abangavu ariko bagahita barekurwa bagikurikiranye.

Ati “Twavuganye n’inzego zitandukanye, twavuganye n’abana tuvugana n’ababyeyi tuvugana n’abayobozi, mu bayobozi harimo RIB rero itubwira ko impamvu ikomeye ituma bafungura wa muntu wahohoteye ari ukubura ibimenyetso bishinja wa muntu ko koko yafashe umwana ku ngufu cyangwa hari ihohoterwa yakorewe.”

Najjingo avuga ko bibateye impungenge kuko akenshi usanga abakekwaho icyo cyaha iyo barekuwe bahita bacika bakaburirwa irengero.

Ati “Ariko nanone hakabamo impungenge, ese niba bategereza ko umwana abyara icyo gihe wa muntu wamuhohoteye azaba akiri aho ategereje ko bamufata? Hazaha harimo ikibazo ko wa muntu ashobora kubona icyuho cyo gutoroka.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clémance, yavuze ko kurekura ukekwaho icyaha bitaba bivuze ko atagikurikiranwa ahubwo haba hagishakishwa ibimenyetso.

Ati “Buriya ibijyanye n’ubutabera bikurikiza amategeko, hari igihe twese tubona ko bamurekuye ariko inzego z’ubutabera zigifite dosiye ziyikurikirana cyangwa bagishakisha ibimenyetso. Buriya kuvuga ngo umuntu bamurekuye ntabwo bivuze ko yabaye umwere, iyo yabaye umwere bahamagara wawundi baburana bakabimusobanurira.”

Gasengayire yavuze ko kugeza ubu mu Karere ka Gisagara bamaze gusabira ubutabera abangavu 89 batewe inda kandi abagabo bakekwaho kuzibatera bamaze gufatwa.

Imibare yerekana ko mu Karere ka Gisagara abangavu bari munsi y’imyaka 20 y’amavuko batewe inda imburagihe mu 2019 barenga 400.

Inyubako y'Akarere ka Gisagara kamwe mu tubarizwa mu Ntara y'Amajyepfo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .