00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Abangirijwe n’ibikorwaremezo by’amashanyarazi bagiye guhabwa ingurane

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 26 December 2024 saa 05:23
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Gisagara bagaragaza ko bangirijwe imitungo mu gihe mu karere kabo hakwirakwizwaga amashanyarazi ariko hishyurwa bake abandi amaso ahera mu kirere.

Nk’abo mu Murenge wa Gishubi bagaragaza ko imitungo yabo yangijwe mu gihe hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi ucanira umurenge wabo.

Uwitwa Rutayisire lldephonse wo mu Kagari ka Gabiro yabwiye IGIHE ko imyaka irindwi ishize ategereje ko yishyurwa agera ku bihumbi 300 Frw yasigayewemo ariko byaranze.

Ati “Banyangirije ibiti bya avoka, insina n’indi myaka bakandagiye bari gushinga amapoto. Byose byari bifite agaciro k’ibihumbi 534 Frw. Barabanje banyishyura ibihumbi 250 Frw bansigaramo andi na n’ubu narahebye.’’

Mayira Jean de Dieu, uvugira umubyeyi we witwa Uwiringiye Verediana na we wangirijwe imyaka itandukanye n’amashyamba kayatema, ariko na n’ubu ntibarishyurwa.

Ati “N’ubu abakozi bo muri REG baracyagaruka gutema ibiti bikuze buri mezi atandatu bavuga ko twishyuwe. Banatemye avoka nyinshi zo ntizigeze zishibuka. Batemye insina bangiza n’indi myaka mu masambu abiri. Bifite agaciro k’asaga ibihumbi 700 Frw, ariko nta faranga na rimwe turabona.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishubi, Tuyishime Obadia, yashimangiye ko ikibazo bakizi aho mu ntangiro za 2025 bazahabwa ingurane zabo kuko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi izatanga ayo mafaranga bakishyurwa bose.

Ati "Hari umurongo twahawe dufatanije n’ubuyobozi bw’akarere. Urutonde rw’abafite ibibazo bose rwaratanzwe, ndetse banatubwira ko bari kuvugana na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Intego ihari ni uko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 uzashira bose bishyuwe.’’

Muri rusange abaturage batarahabwa ingurane z’ibyangijwe n’ahanyuze imiyoboro y’amashanyarazi bagera ku 1200 mu karere kose, biganje mu mirenge ya Mamba, Gishubi, Mukindo, Muganza n’indi. Baberewemo umwenda w’asaga miliyoni 56 Frw.

Mayira Jean de Dieu, umuhungu wa Uwiringire Verediana (wanditse ku cyangombwa cy'ubutaka bw'ibyangijwe) yavuze ko hashize igihe kinini batarahabwa ingurane y'imutungo yabo
Mu Karere ka Gisagara hari abatarahabwa ingurane y'imitungo yabo ibikorwa by'amashanyarazi byangije
Rutayisire lldephonse wo mu Kagari ka Gabiro, Umurenge wa Gishubi, avuga ko imyaka irindwi ishize ategereje ko yishyurwa agera ku bihumbi 300Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .