00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Abahoze barwaje bwaki banyuzwe n’ingamba zafashwe mu guhashya igwingira

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 25 August 2024 saa 05:12
Yasuwe :

Abatuye akarere ka Gisagara barishimira intambwe imaze guterwa muri gahunda zigamije kurwanya imirire mibi mu bana no kurwanya igwingira, aho imibare yavuye kuri 31% mu 2017 ikagera kuri 17% mu 2024,babikesha guhindura imyumvire kw’ababyeyi n’uruhare rw’abafatanyabikorwa muri uru rwego.

Iyo utembereye hirya no hino mu Karere ka Gisagara uhabona ibikorwa bitandukanye mu midugudu birimo gupima abana ibiro, ibikoni by’umudugudu n’ibyo ku bigo nderabuzima byose bigamije gufasha abana bato kuzamura imirire yabo.

Mu Murenge wa Save ku Kigo Nderabuzima cya Save, hagaragara umwihariko w’itsinda ry’ababyeyi bafite abana bari mu mirire mibi, ariko nyuma yo guhabwa inyigisho n’abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatorika y’u Rwanda (CUR) , biga ibijyane n’imirire ndetse n’abiga ubuzima rusange, bavuga ko bahinduye imyumvire bari bafite ku bijyanye no gutegura amafunguro.

Akimana Clarisse, umubyeyi wo mu Murenge wa Save, Akagari ka Gatoki, Umudugudu wa Gasambu, yabwiye IGIHE ko yamenye ko umwana we ari mu mirire mibi yamuzanye ku Kigo Nderabuzima kumukingiza.

Ati “Uyu mwana ni uwa kane mbyaye. Sinari narigeze ndwaza bwaki. Uyu mwana yagize amezi 9 afite ibiro 6 gusa atanazi kwicara. Bakimara kunshyira mu gikoni, bahise banaduha abanyeshuri ba Kaminuza badukurikirana, aho banadusura mu rugo,bakatwigisha gutegura amafunguro,kugirira isuku ibikoresho tugabuririramo abana n’ibindi.’’

Akimana, akomeza avuga ko mu gihe cy’amezi ane amaranye n’aba bajyanama mu mirire, byatumye umwana we yiyongera,ubu akaba atangiye kwiga kugenda, kuko yavuye mu mutuku ubu ageze mu cyatsi kibisi.

Umuyobozi w’abanyeshuri biga muri muri CUR, Alain Ntabahiganayo yavuze ko biyumvamo inshingano yo gufasha aho baherereye kubera ko bibagirira akamaro haba mu kunguka ubumenyi mu byo biga, ariko kandi bakanafasha abo baturanye.

Ati “Buri wa Gatanu,uko ababyeyi baje kwita ku bana natwe tuza hano tukabasangiza ubumenyi dufite. Tunatekereza gahunda y’Igi ku mwana, twashakaga gushyira mu bikorwa ibyo twiga,kuko tuzi neza umumaro w’indyo yuzuye ku bana.’’

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Save, Sr Nyiraminani Marie Bellancille, yavuze ko muri gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana,CUR nk’umuturanyi wabo igira uruhare mu kubunganira, cyane cyane mu bukangurambaga.

Yavuze uburyo abo banyeshuri bashyizeho gahunda bise ‘Igi ku mwana’, aho bitanga igiceri cy’ijana kuri kuri buri mwana ngo abashe kurya neza, bakanabikangurira ababyeyi gutanga uruhare rwabo.

Ati “Gahunda y’igi ku mwana, yatumye twongera ubwiza bw’amafunguro tubaha kuko ibyo tubatekera biba birimo n’amagi. N’iyo tutabonye amagi angana n’umubare wabo, ayo dufite tuyavungurira mu ifunguro rya bose ariko tukaba twizeye ko umwana wese ariye neza.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza, Dusabe Denise yagize ati “N’ubwo ku bigo nderabuzima haba hari abakozi,ariko iyo tubonye abanyeshuri nka bariya bafite ubumenyi bakabugeza ku baturage, kugeza no ku rwego rwo kubasanga mu rugo, ni andi maboko tuba twungutse muri uru rugamba duhoramo rwo kurwanya igwingira mu bana, by’umwihariko mu gihe cy’iminsi 1000.’’

Kugeza ubu, mu Karere ka Gisagara gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi ya NST1, isize imibare yo kurwanya igwingira ivuye kuri 31% igera kuri 17,9%.

Abana bahabwa amafunguro arimo indagara, imboga n'igi kugira ngo bagire intungamubiri zibafasha gukura neza
Alain Ntabahiganayo wiga muri CUR, yavuze ko we na bagenzi be biyumvamvamo ishema ryo kuba bagira uruhare mu iterambere ry'agace bigamo
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Save,Soeur Nyiraminani Marie Bellancille yashimye uruhare rw'abafatanyabikorwa mu iterambere
Dusabe Denise,Visi Meya ushinzwe imibereho myiza muri Gisagara, avuga ko uruhare rw'abafatanyabikorwa b'akarere bwatunye bava kuri 31% ry'igwingira ry'abana muri 2017, bagera kuri 17,9% muri 2024
Mu gikoni mbonezamikurire cya CS ya Save, ahatangirwa amasomo y'imirire iboneye ku bana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .