Gicurasi 2020 izasiga abamotari bose bafite mubazi ku binyabiziga byabo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 Mutarama 2020 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

Urwego ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko guhera muri Gicurasi 2020, abamotari bose bakorera mu Rwanda, bazaba bamaze guhabwa utumashini tw’ikoranabuhanga twa mubazi, bazajya bifashisha mu kwishyuza abagenzi hatabayeho guciririkanya.

Ibi bitangajwe mu gihe abamotari bahoraga bibaza impamvu badahabwa utu tumashini dukora hifashishijwe ikoranabuhanga kandi bari bijejwe ko umwaka wa 2019 uzarangira bose baraduhawe.

Ushinzwe Igenamigambi n’Iterambere ryo gutwara abantu n’ibintu muri RURA, Eng. Katabarwa Asaba Emmanuel, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda yo guha abamotari mubazi yadindijwe n’uko zitabonekeye ku gihe.

Ati “Habayeho ikibazo cyo kubonera mubazi ku gihe ariko ubu nibwo zatangiye kuboneka, twabanjije gahunda yo kwigisha abamotari bose uko zikoreshwa nibirangira noneho nibwo tuzazibaha.”

Yongeyeho ko RURA yifuza ko mu gihe gito mubazi nyinshi zizaba zimaze gushyirwa kuri za moto ndetse bizeye ko muri Gicurasi 2020 abamotari bose bazaba baramaze kuzihabwa.

Eng Katabarwa akomeza avuga ko biteze umusaruro mwinshi kuri izo mubazi.

Ati “Umusaruro ni mwinshi kuko icya mbere bizafasha kumenya imibare dukoresha mu igenamigambi kubera ko iyo dufite ubu ni ukugereranya, umuntu azajya amenya umubare wa moto zakoze, zatwaye abagenzi abangaba, zikorera amafaranga angana atya ku buryo harimo inyungu kuri Leta no ku bamotari.”

Umumotari witwa Bigirimana Patrick, we avuga ko batiyumvisha impamvu mubazi bijejwe zatinze kandi ari zo bari bizeye ko zigiye kubakiza igihombo.

Ati “Batubwiraga buri gihe ngo bazaduha mubazi batwizeza ko zihari ariko amaso yaheze mu kirere, mudufashe mudukorere ubuvugizi kuko nizo zizadukiza igihombo kuko umugenzi azajya ajya kuri moto nayivaho ahite yirebera amafaranga akwiye kukwishyura mutabanje guciririkanya.”

Kugeza ubu RURA yemeza ko mubazi zatanzwe mbere zarimo kugeragezwa ndetse ikanashimangira ko ikompanyi ya Yego Innovision Ltd ifite Yegomoto yari imaze gutanga izigera ku 100 mu gihe iya Pascal Moto yo yari imaze gutanga 150.

Iri koranabuhanga rizatuma nta mumotari uzongera guciririkanya n’umugenzi, ahubwo rizajya ryerekana ayo umugenzi yishyura hagendewe ku bilometero yagenze.

Umugenzi kandi azajya yishyura umumotari akoresheje amafaranga ari kuri telefoni, bidasabye ko amuha amafaranga mu ntoki.

Mubazi zizaba zahawe abamotari bose muri Gicurasi uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .