00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Yagiye gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yitwaje indangamuntu y’impimbano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 January 2022 saa 11:31
Yasuwe :

Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Mutarama 2022, umugabo w’imyaka 41 yafatiwe mu Karere ka Gicumbi yagiye gukora ikizamini cyo gutwara moto yitwaje indangamuntu y’impimbano.

Ushinzwe guhuza Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yavuze ko uyu mugabo yafashwe hifashishijwe imashini y’ikoranabuhanga igenzura umwimerere w’ibyangombwa by’abajya gukora ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Yagize ati "Yageze ahakorerwa ibizamini mu Karere ka Gicumbi abapolisi bo mu Ishami rishinzwe Ibizamini no gutanga Impushya zo gutwara Ibinyabiziga bagenzuye indangamuntu bifashishije imashini, iyo mashini ntiyabasha kubona imyirondoro ye mu gihe nyamara ku ndangamuntu z’abandi imyirondoro yagaragaraga.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo ubundi yari yariyandikishije kuzakorera ikizamini mu Karere ka Musanze ariko akavuga ko atuye mu Rulindo mu Murenge wa Ntarabana, ntasobanura impamvu yaje gukorera ikizamini aho atagombaga kugikorera.

Uyu mugabo yabaye ashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.

Si uyu mugabo gusa ufashwe akekwaho kujya gukora ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga yitwaje ibyangombwa bihimbano kuko no muri iki cyumweru dusoza hafashwe n’abandi batandukanye.

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu barimo kujya gukora ibizamini bibahesha impushya zo gutwara ibinyabiziga bakitwaza ibyangombwa bihimbano bagamije gukorera abandi.

CIP Ndayisenga yakanguriye abantu kwirinda icyaha cyo guhimba ibyangombwa muri ibi bihe byo gukora ibizamini kuko amayeri bakoresha n’andi yose bazagerageza gukoresha atazabahira.

Yagize ati “Usibye kuba tubona amakuru atangwa n’abaturage ndetse n’abapolisi bagira ubushishozi, kuri ubu Polisi ifite ikoranabuhanga riyifasha gutahura abantu bitwaza inyandiko mpimbano bakajya gukorera abandi ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.”

“Bamwe barimo kujyana indangamuntu bayishyizemo ifoto y’ugiye gukora ibizamini ariko imyirondoro hakagumaho iy’ugomba gukorerwa ikizamini. Ibyo barabikora ku ndangamuntu no ku ruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ndetse hari n’abahimba ubutumwa bw’uko bipimishije icyorezo cya COVID-19.”

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Uyu mugabo nyuma yo gusanga indangamuntu ye ari impimbano yahise atabwa muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .