Ubu bwatsi bukorwa binyuze mu buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere bugakorerwa ku butaka buto, mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi.
Aba basore n’inkumi bibumbiye hamwe batekereza uko bakwishakamo ubushobozi nyuma yo kurangiza Kaminuza ntibahite babona akazi.
Batangiye umushinga wo gukora ubwatsi ari abantu 11 kuri ubu bamaze imyaka itatu bakora kandi bari kubugemura mu turere turindwi tw’u Rwanda. Bakoresha imbuto zirimo ingano, ibigori, Soya, uburo n’amasaka bahinga badakoresheje ubutaka bwinshi, ubwatsi bukaboneka mu gihe gito.
Umuyobozi w‘iyi Koperative bita UKC ( Uruhimbi Kageyo Cooperative), Karara Jackson, yavuze ko igitekerezo cyaje nyuma yo kubona ko ikibazo cy’ubwatsi bw’amatungo ari ingorabahizi ku bantu bamwe na bamwe.
Yagize ati “Igitekerezo cyaje nyuma yo kubona umukecuru bahaye inka abura ubwatsi, twabonaga agenda ashakisha ubwatsi mu muhanda no mu bishanga kuko yari afite ubutaka butoya, kandi ubwo butaka na we yari akeneye guhingaho ibyo kurya. Nibwo twagiye kuri internet dushakisha uko twakora ubwatsi bw’amatungo tudakoresheje ubutaka bunini ndetse n’uko bwakwera mu gihe cy’izuba”.
Tuyishime Deborah, umunyamuryango w’iyi koperative, yavuze ko ubu bwatsi bw’ amatungo ari umwimerere kuko badakoresha ifumbire mvaruganda.
Ati “Tubanza kwinika imbuto mu mazi mbere yo gutangira gutera, uburyo dukoramo nta kindi dukoresha, nta mafumbire mvaruganda dukoresha, usibye kumenya uburyo bikorwamo, ubundi tukuhira ubwatsi n’amazi gusa, mu gihe cy’ iminsi irindwi amatungo aba yatangiye kurisha”.
Mu myaka itatu bamaze batangiye kwihangira uyu murimo banyuze mu nzira zigoye ariko ntibacika intege.
Bavuga ko hari mu bihe bya Covid-19 kandi inzira zitaragendwaga neza kandi hari n’imbuto bakuraga muri Kenya. Icyo gihe bashoboboraga byibura kubona ibiro 500 by’ubwatsi gusa. Kuri ubu bageze ku musaruro wa toni 27 mu cyumweru kimwe kandi bakaba bafite n’andi mashami bakoreramo.
Ikibazo cyo kutagira ubushobozi bwo kubika ubwatsi igihe kirekire, bituma batabasha kugurirwa ubwatsi bwinshi kuko aborozi batabasha kububika imisi myinshi irenga itanu.
Uturere iyi koperative igemuramo harimo Gicumbi, Kayonza,Rwamagana, Gatsibo, Ngoma, Nyagatare na Ruhango. Ikilo kimwe cy’ubwatsi kugura amafaranga 150.
Amatungo abona ubwatsi bigendeye ku moko yayo, aho mu gihe cy’ iminsi Irindwi inka ndetse n’indogobe zitangira kurisha, andi matungo yiganjemo inkoko, ingurube, ihene n’intama abasha kubona ubwatsi mu gihe kitagejeje ku minsi irindwi.
Umuyoyobzi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu, Uwera Parfaite, yavuze ko biteguye gusura iyi koperative y’urubyiruko rukora ubwatsi bw’amatungo, ndetse ko niba hari aho bafite imbogamizi na bo ubwabo bashobora kwegera akarere bakababwira icyo bifuza, byaba ngombwa akarere kakabakorera ubuvugizi.
.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!