Uyu musaza yasanzwe amanitse mu nzu ye yapfuye, mu murenge wa Shangasha, akagari ka Shangasha ho mu mudugudu wa Kabeza.
Amakuru atangwa n’abaturanyi b’uyu muryango avuga ko byamenyekanye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 08 Gicurasi 2024, ubwo yari abonywe n’umwuzukuru we basanzwe babana mu nzu yapfiriyemo.
Umukozi ushinzwe imari n’ ubutegetsi muri uyu murenge wa Shangasha Twizerimana Tharcise yemereye IGIHE iby’aya makuru.
Ati"Yego nibyo. Ni Umusaza w’imyaka 84 twasanze amanitse yapfuye ariko ntituramenya ikibyihishe inyuma, yabonywe n’umwuzukuru we ubwo yari avuye ku kazi, amubonye ahita atabariza abaturanyi natwe turahagera".
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Byumba, mu gihe hagikorwa iperereza kuri urwo rupfu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!