Mukamushinja, w’imyaka 56, ni nyir’uruganda, Nova Coffee, ruri mu murenge wa Bukure, mu karere ka Gicumbi. Yatangiye akora ubucuruzi butandukanye, nyuma aza kwiyemeza kwinjira mu buhinzi bwa kawa, aho afite hegitari eshatu zayo ze bwite, akanagurira abahinzi bo mu gace atuyemo.
Mukamushinja yabwiye RBA ko yabaye umwarimu, nyuma akaminuza mu buganga, akanakora ibijyanye na Farumasi, ariko nyuma byose akaza kubitera umugongo agahitamo kwiyegurira ubuhinzi bwa Kawa, ibintu byaje no kumuhira.
Uruganda rwe rutunganya kawa ihiganwa ku rwego mpuzamahanga, bikaba byaratumye yegukana ibihembo bikomeye bihabwa abahize abandi mu gutunganga kawa nziza kandi iryoshye birimo Best of Rwanda mu 2021 no mu 2024.
Yagize ati “Kawa dutunganya iba ari iy’umwimerere, dutoranya gusa iy’umutuku imeze neza kugira ngo tugire umusaruro mwiza na kawa nziza kandi iryoshye.”
Uretse gutunganya kawa, Mukamushinja yubatse urugo mbonezamikurire rw’abana bato (ICD), aho rutanga ubufasha ku bana no ku miryango yabo, kuko ababyeyi bahasiga abana babo bakajya gushaka imibereho batekanye.
Uwimpuhwe Bernadette urerera muri uru rugo mbonezamikurire avuga ko yazanye umwana we atazi kuvuga namba ariko ubu akaba yarabaye intyoza.
Yagize ati “Niba narazanye umwana afite ibiro icumi, akaba amaze amezi atanu yiga none yiyongereyeho ibiro bitanu, urumva cyagihe twamugendanaga mu rugo byabaga ari ikibazo, ntiyabonaga umwanya wo kwisanzura, ntiyakinaga.”
Iyi ICD yatwaye Agnes miliyoni zisaga 70 Frw, ariko avuga ko agifite indi mishinga myinshi yo kubaka irimo urugo rwo guhugura urubyiruko ndetse n’ababyeyi.
Mukamushinja ashimira Leta y’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Paul Kagame, ku mpinduka nziza zabaye ku bagore, zibafasha kubona amahirwe angana n’ay’abagabo.
Yagize ati “Perezida Kagame yaduhaye ijambo, aduha amahirwe. Ubu umugore arashoboye, ashobora gukora imirimo yose.”
Uruganda Nova Coffee ruri ku rwego rwiza aho rufite agaciro ka miliyoni zisaga 300 Frw, rukaba rufasha abahinzi benshi kubona isoko ryiza rya kawa ku buryo butabagoye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!