00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Ubujura bw’insinga n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi bukomeje gufata indi ntera

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 4 August 2022 saa 01:48
Yasuwe :

Ikibazo cy’abantu bitwikira ijoro bakiba insinga n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi mu Karere ka Gicumbi, gikomeje gufata indi ntera kandi gihangayikishije abaturage kuko hari abamara igihe kinini badacana cyangwa ibikorwa byabo byarahagaze.

Ubu bujura bw’insinga zijyana amashanyarazi mu ngo buravugwa mu mirenge ya Ruvune, Rukomo, Mutete, Rwamiko, Rutare na Muko, aho hibwa insinga n’ibindi bikoresho nka Cash Power.

Umuturage witwa Ndayishimye Jean Baptiste wahuriye n’umunyamakuru wa IGIHE ku biro by’Ikigo gishinzwe ingufu (REG) i Gicumbi, yavuze ko yari aje gusobanura ikibazo cya Cash Power ye yibwe.

Uyu muturage utuye mu Kagari ka Rebero, Umurenge wa Muko, yakoze urugendo rurerure akoresheje 5000Frw ku rugendo, kandi atazi n’ayo bazamuca nibajya kumukorera ibyibwe n’ abajura.

Yagize ati “Ukuntu ‘Cash power’ yibwe, imvura yaraguye nijoro tubona birazimye, bucyeye mu gitondo byanga kwaka, nibwo twarebye dusanga umutima wo muri Cash power bawutwaye”.

Undi muturage witwa Mukasine Emelita, yavuze ko insinga zajyanaga amashanyarazi mu rugo iwe zibwe kandi bazikuye ku ipoto imanura umuriro mu rugo iwe.

Yagize ati “Kuri ubu ntabwo ducana, natwe twamenye ko urutsinga rumanura umuriro mu rugo barwibye, twabimenye hashize iminsi nk’ itatu. Ni ikibazo abayobozi bagomba gushakira umuti”.

Umuyobozi wa REG, ishami rya Gicumbi, Ngendahayo Chrysologue, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose kuko ikibazo cy’ubujura bw’insinga bituma abaturage batabona serivisi nk’uko bigomba ndetse bishobora no kugira ingaruka ku kigero cyo kwegereza abaturage amashanyarazi cyateganyijwe.

Ati “Ni byo koko muri iyi minsi turi kugenda tubona ibirego by’abaturage bagenda bibwa insinga z’amashanyarazi cyane cyane mu masaha y’ijoro, aho abagizi ba nabi bitwikira ijoro bakiba insinga zimanura amashanyarazi mu ngo z’abaturage”.

Yongeraho ko hari n’ikibazo cy’abajya kwiba abaturage biyitirira abakozi ba REG, ariko ko bari gushakishwa ndetse ko hari n’ibindi bikoresho byibwa kandi bikenerwa cyane mu guha amashanyarazi abaturage.

Ati “Abajura bajya muri ‘Transformateur’ bakiba ibyo bita ‘disjoncteur’ bakazikuramo bakazitwara ndetse bakiba n’insinga z’amashanyarazi. Ni ibintu biteje ikibazo turasaba inzego zitandukanye gufatanya kuko ni igihombo gikomeye kiri kudukoma mu nkokora”.

Ishami rya REG i Gicumbi rimaze kubarura igihombo cy’amafaranga agera kuri Miliyoni 4Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko biteguye gufatanya n’inzego z’ibanze ndetse buri umwe ikibazo akakigira icye ariko bagahashya abantu batuma abaturage badacana amashanyarazi.

Ati “Icyo tubona ni uko umuntu wangiza amashanyarazi aba atuma tutagera ku ntego tuba twihaye, umuntu ubirengaho akangiza ibikorwaremezo bituma abaturage batishima, turabakurikirana, abaturage turabasaba kutaryama ngo basinzire, bareke dufatanye hashyirweho amatara y’umutekano ”.

Akarere ka Gicumbi bamaze kugeza amashanyarazi ku baturage ku kigero cya 68%, ubu bujura bw’amashanyarazi bushobora gutuma batagera ku ntego biyemeje y’uko mu mwaka wa 2024 bagomba kuba bahaye abaturage bose amashanyarazi.

Ibikoresho by'amashanyarazi birimo inshinga bikomeje kwibwa mu Karere ka Gicumbi
Cash Power zikomeje kwibwa 'imitima' yazo abaturage ntibacane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .