Gicumbi: Oxfam Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete itanga inkunga yo kuruvugurura

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Mata 2019 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Abakozi n’Abayobozi b’Umuryango nterankunga, Oxfam Rwanda, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete ruri mu Karere ka Gicumbi, basobanurirwa amateka y’uko inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso zishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa 26 Mata 2019, nibwo aba bakozi basuye uru rwibutso ruruhukiyemo abasaga 1000 bishwe mu zahoze ari Segiteri Zoko, Kavumu na Mutete, kuri ubu zigize Umurenge wa Mutete.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gice, abakozi n’abayobozi ba Oxfam Rwanda batanze inkunga y’ibihumbi 500Frw azafasha mu kuvugurura uru rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete.

Oxfam kandi yashyikirije inkunga y’ibikoresho ndetse inubakira inzu uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye wari uherutse gusenyerwa n’umuyaga.

Umuyobozi wa Oxfam Rwanda, Uwase Alice Anukur, yavuze ko kuba abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi nk’umuryango usanzwe ufite inshingano zo kwita ku bafite ibibazo bitandukanye, bagomba kugira uruhare mu kwiyubaka kw’Abanyarwanda by’umwihariko abacise ku icumu rya Jenoside.

Yagize ati “Nka Oxfam twakomeje gukorana na Guverinoma y’u Rwanda mu kuzamura imibereho y’abaturage by’umwihariko abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ibintu tuzakomeza gukora.”

“Muri iki gihe cyo kwibuka, turavuga ko buri Munyarwanda akomeza kugira uruhare mu kwiyubaka no kugira intego yo gutera imbere, guharanira ubumwe n’ubwiyunge dufatanya kwiyubakira u Rwanda.”

Muri uyu Murenge wa Mutete kandi iyahoze ari Oxfam-Québec ari nayo yahindutse Oxfam International, ishami ry’u Rwanda, yahubatse inzu zirenga 150 mu Mudugudu watujwemo abacitse ku icumu bari baragiye gucumbika hirya no hino badafite aho kurambika umusaya.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase, yashimye Oxfam uburyo ikomeje kugira uruhare mu kubaka u Rwanda n’Abanyarwanda.

Yakomeje agira ati “Oxfam ikomeje gufasha mu iterambere y’Akarere ka Gicumbi ariko by’umwihariko muri uyu Murenge wa Mutete, muri za 1997, yavanye abacitse ku icumu aho bari bacumbitse hirya no hino, ni inkunga ikomeye cyane.”

Ntagwabira Antoine wubakiwe inzu akanahabwa inkunga y’ibikoresho, yashimye Oxfam avuga ko agiye gusaza neza dore ko yari acumbitse ku mukobwa we na we utishoboye.

Ntagwabira ni umusaza w’imyaka 82, muri Jenoside yakorewe Abatutsi interahamwe zishe umugore we n’abana be batatu b’abahungu. Ubu asigaranye abakobwa batatu.

Yashimye Oxfam yamutekerejeho ikaza kumutera inkunga yo kumwubakira inzu yari iherutse gusenywa n’umuyaga, ikamuha ibikoresho birimo ibiryamirwa, ibiribwa n’intebe zo kwicaraho.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu Karere ka Gicumbi, Kagina Emmanuel, yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu rugendo rwo kwiyubaka haba ku ruhande rw’igihugu n’abacitse ku icumu rya Jenoside muri rusange.

Kagina yashimye abafatanyabikorwa barimo Oxfam ikomeje kugenda igira uruhare muri uru rugendo rwo kubaka igihugu no kugiteza imbere.

Abakozi ba Oxyfam bakozwe ku mutima n'amateka y'ibyabereye i Mutete muri Gicumbi
Abakozi ba Oxyfam Rwanda bashyikiriza ibikoresho Ntagwabira warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba Oxyfam Rwanda bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete
Banakoze imwe mu mirimo itararangira yo kubaka inzu y'umusaza Ntagwabira
Bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete
Ntagwabira yashyikirijwe n'ibikoresho birimo ibiryamirwa
Nyuma yo gushyikiriza inkunga Ntagwabira bafashe ifoto y'urwibutso
Padiri Dushimimana Jean Marie Vianney ukora muri karitasi ya Diyosezi ya Byumba n'umwe mu bakozi ba Oxfam bashyira indabo ku rwibutso rwa Mutete
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza muri Gicumbi, Kagina Emmanuel (hagati) ashyikirizwa inkunga yo kuvugurura urwibutso rwa Mutete
Umuyobozi wa Oxfam Rwanda, Uwase Alice Anukur aganira na IGIHE
Umuyobozi wa Oxfam Rwanda, Uwase Alice Anukur na Kagina bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete
Umuyobozi wa Oxfam Rwanda, Uwase Alice Anukur yakozwe ku mutima n'ibyabaye i Mutete muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Uwase Alice Anukur yavuze ko Oxfam izakomeza gufasha mu guteza imbere u Rwanda n'Abanyarwanda
Uyu musaza Ntagwabira yashimye cyane Oxfam Rwanda yamuteye inkunga

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza