Gicumbi: Hangijwe ibiyobyabwenge birimo n’urumogi bifite agaciro k’asaga miliyoni 21

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 Ukwakira 2019 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bufatanyije n’inzego z’umutekano bwatwitse ibiyobyabwenge birimo inzoga zitujuje ubuziranenge z’amoko atandukanye nka kanyanga n’urumogi bifite agaciro k’asaga miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi biyobyabwenge byatwikiwe mu Nteko rusange y’abaturage kuri uyu wa Gatatu bikaba byarafatiwe mu Mirenge ibiri yo mu Karere ka Gicumbi irimo uwa Kaniga n’uwa Byumba.

Meya w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yabwiye IGIHE ko urumogi rwangijwe rurenga udupfunyika ibihumbi 40.

Ibiyobyabwenge byatwitswe birimo urumogi n’inzoga zitujuje ubuziranenge nka kanyanga, Zebra n’iyitwa kiki.

Yongeyeho bahisemo gutwikira ibi biyobyabwenge mu nteko y’abaturage kugira ngo barusheho kubasobanurira ububi bwabyo.

Yagize ati “Twabikoreye mu Nteko y’abaturage kuko ari bwo buryo bwiza dukoresha kugira ngo abaturage bakangurirwe ububi bw’ibiyobyabwenge banibutswe amategeko ahana icuruzwa n’itunda no kunywa ibiyobyabwenge kuko hari inzego z’umutekano n’ubushinjacayaha.”

Yongeye gushimira abaturage kubera uruhare bagira mu gutanga amakuru y’abacuruza ibiyobyabwenge cyane ko bimaze gutanga umusaruro .

Gicumbi ni kamwe mu turere dukunze kubamo ibiyobyabwenge byinshi cyane cyane bivanwa muri Uganda.

Ubwo hangizwagwa ibiyobyabwenge bifite agaciro k'asaga miliyoni 21
Abaturage bo muri Gicumbi bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza