00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Guverineri Mugabowagahunde yanenze abacuruzi bashoye imari mu kwica Abatutsi mu 1994

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 17 May 2024 saa 09:42
Yasuwe :

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yanenze abikorera bashoye imari mu kugura imihoro yo kwica Abatutsi no kwimakaza amacakubiri mu Banyawanda.

Ni ubutumwa yagarutseho mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, by’umwihariko abahoze ari abikorera mu ntara y’Amajyaruguru mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.

Igikorwa cyo kwibuka cyabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024 cyabereye mu Murenge wa Rutare ahari urwibutso rushyinguwemo imibiri 275 y’Abatutsi muri 1994, hanaba igikorwa cyo kuremera imiryango y’abarokotse Jenoside batishoboye inka 10, mu rwego rwo kubafata mu mugongo.

Umuyobozi w’ intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yavuze ko hari abacuruzi baguze imihoro yo gutema Abatutsi, abatanze imodoka zo gutwara abajya gukora ubwicanyi, abatanze amafaranga yo gufasha abakora ubwicanyi ko ari abo kunengwa, kuri ubu hakaba hakenewe urundi ruhare rwo kubaka ibyagezweho kandi bigakorwa n’abacuruzi bagenzi babo batarangwa n’amacakubiri.

Yagize ati “Hari benshi mu bikorera baranzwe n’ ibikorwa byo gutanga inkunga yo kwica Abatutsi, nko kugura imihoro n’ ibindi bikoreaho ngo bashyigikire ubwicanyi, ariko turasaba mwebwe kubaka ibyagezweho no kutarangwa n’ingengabitekerezo, twimakaze ubumwe n’ubudaheranwa.

Mukanyarwaya Donatha uhagarariye abikorera mu ntara y’Amajyaruguru yavuze ko abikorera baranzwe n’ubugome mu 1994 ariko nibwo basize amateka mabi, hacyenewe urundi ruhare rw’abikorera mu kubaka igihugu, bakabikora banafata mu mugongo imiryango yarokotse bibanda ku bikorwa byo kububakira amazu, kuboroza inka mu rwego rwo kubafashwa kudaheranwa n’agahinda.

Rupiya Mathias umucuruzi wikorera yagarutse ku buhamya bagenzi be bakoranaga ubucuruzi mu gihe cya 1994, aho bamuzizaga kugira imodoka nziza no kumwima ibyangombwa nka passport ngo atazabasha kurira indege kuko nta mututsi wari ufite uburenganzira bwo kujya mu ndege nk’ abandi bose.

Ati: "Twabujijwe uburenganzira bwose kandi tukabwamburwa n’ abacuruzi bagenzi bacu twajyaga tugurizanya, ariko 1994 hageze bagira uruhare mu kuduhiga ku bw’amahirwe inkotanyi ziraturokora".

komite nyobozi y' akarere ka Gicumbi ishyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside
Guverineri Mugabowagahunde yashimye abikorera baremeye imiryango itishoboye
Abikorera bashyize indabo ku rwibutso mu rwego rwo guha agaciro Abatutsi bishwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .