Mu kiganiro urubuga rw’abaturage n’abayobozi gitegurwa n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro “Paxpress”, cyabereye mu Murenge wa Kivuye, mu Karere ka Burera, tariki ya 26 Mutarama 2017, bagerageje gusogongezwa kuri iryo tegeko, ariko uko baryakiriye byumvikanisha ko abaore n’’abagore ubwabo mu giturage babifata nabi.
Umunyamategeko Hakizimana Esron yabasobanuriye iryo itegeko agira ati “Ubu umugore n’umugabo bose ni abayobozi b’urugo. Nta wa mbere nta wa kabiri. Ni ukuvuga ngo umuyobozi w’urugo ni umugabo n’umugore; bombi bafite inshingano zingana, bafite n’uburenganzira bungana. Umugore agomba guha umugabo ibimutunga mu bushobozi bwe, umugabo nawe akabiha umugore.”
Bamwe bibaza niba kuba umugore ahawe ubuyobozi bw’umuryango bizatuma akora akazi nk’ako abagabo bakoraga nko kurara irondo n’ibindi, bisa n’ibyumvikanisha ko batekereza ko abagore babasimbuye ku buyobozi bw’umuryango.
Sindayigaya Gaston ati “Iryo tegeko ryateganyije ku mikoranire yanjye n’umugore ku buryo nawe azajya ajya kurara irondo nk’uko nanjye ndirara ? Umugore nawe agiye kujya ajya gusaba no gukwa umugabo? Ni ukuvuga ko inshingano z’umugabo mu rugo zigiye no kuba iz’umugore kuko bombi ari abatware?”
Nyaminani Johnson ati “Isake ebyiri iyo ziri mu rugo ntabwo zombi zibikira rimwe; havamo imwe itabika igaharira indi. Nta batware babiri mu rugo rumwe.Umugore ni jye wamushatse si we wanshatse; niyo mpamvu agomba kunyubaha tukuzuzanya.”
Hari n’abagore batumva ibyo kuba abayobozi b’urugo
Uwizeyimana Louise, umugore wo muri uyu murenge, yemeza ko umugabo ari we mutware w’urugo.
Ati “Njye mbona umugore n’umugabo bakwiye kuzuzanya ariko ntibareshya; umugabo niwe uri hejuru umugore akamukurikira. Nta mugore wabaye umutware w’urugo.”
Mukandayisenga Claudine nawe ati “Hari ibyo iri tegeko rivuga mbona tubyubahirije twaba tugiye hejuru y’itegeko ry’Imana. Abantu bagomba kuringanira ariko ntabwo itegeko rizarenga iry’Imana; umugabo ni umugabo naho yaba arwaye amavunja ni umutware mu rugo rwe.”
Ingingo ya 209 y’iri tegeko, ivuga ko abashyingiranywe bafatanya ubuyobozi bw’urugo rwabo harimo kurwitaho kugira ngo rugwize umuco mwiza n’ibirutunga no kurwubaka rugakomera.
Umwe mu bashyingiranywe yiharira iyo nshingano iyo undi adashobora kuyikora. Iyo batabyumvikanyeho byemezwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Aha bivuze ko ubuyobozi bw’urugo buhuriweho n’umugabo n’umugore bityo ko ntawabwiharira bitemejwe n’inzego zibifitiye uburenganzira nkuko bisobanurwa mu gace ka kabiri k’iyi ngingo.
Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuye, Nteziryayo Anastase, yavuze ko nyuma yo kumva imyumvire y’abaturage kuri iri tegeko bahise bashyiraho gahunda y’ubukangurambaga muri buri Kagari, ikaba yaratangiye ku muganda usoza ukwezi kwa Mutarama.
Yagize ati "Ikindi twakoze ni uko itegeko twarisobanuriye abakozi bose bafite aho bahurira n’abaturage ku buryo nibajya bakorana nabo inama ku bintu runaka bazajya bafata iminota runaka bakabasobanurira ibya ririya tegeko."
Yakomeje avuga ko mu gihe cy’amezi atatu ari imbere, bafite icyizere ko abatuye mu Murenge wa Kivuye bazaba bamaze gusobanukirwa neza ibikubiye muri ririya tegeko.
Itegeko rigena abantu n’umuryango ryasohotse mu Igazeti ya leta yo ku wa 12 Nzeri 2016. Ryaje risimbura iryo ku wa 27 Ukwakira 1988.
TANGA IGITEKEREZO