Gicumbi: Arashinja Gitifu kumukubita amuziza kudatwara umurambo w’umugabo we warasiwe mu ‘burembetsi’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kanama 2020 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Umuturage witwa Nyirabagabo wo mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi, arashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, kumukubita amuziza ko yanze kujya gufata umurambo w’umugabo we warasiwe mu Karere ka Burera ari mu bikorwa by’uburembetsi.

Kuri uyu wa Kane nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Gitifu Mwanafunzi Deogratias, yakubise Nyirabagabo amusanze mu mudugudu wa Kabuga mu kagari ka Mubuga mu Murenge wa Miyove.

Ni nyuma yo kumuhwitura ngo ajye gufata umurambo w’umugabo we wari mu bitaro bya Burera, aho wajyanywe nyuma yo kurasirwa mu bikorwa byo kwinjiza kanyanga mu gihugu mu cyumweru gishize.

Mu kiganiro na IGIHE, Mwanafunzi yahakanye aya makuru yo gukubita umuturage, yemeza ko yanze kujya gufata umurambo w’umugabo we ariko ubuyobozi bwakoranye n’umuryango wa nyakwigendera ukamuzana agashyingurwa kuri uyu wa Kane.

Ati “Ikibazo cy’uko umuturage yanze kujya gufata umurambo cyari gihari ariko biriya byo kumukubita ni ibinyoma kereka kumuhwitura tumubwira ngo ajye gufata umurambo kuko atari afite ubushake bitewe n’ikibazo yari afitanye na mukeba we”.

“Abagize umuryango twabahaye ubufasha baramuzana. Twabashakiye isanduku n’imodoka ijya kuzana umurambo”.

Mwanafunzi avuga ko Nyirabagabo yahawe amafaranga 10 000Frw ngo ajye kuvugana n’ibitaro abone umurambo we, ariko akavuga ko adahagije kandi adakwiye kujyayo kuko umugabo atakiri uwe yari amaze umwaka amutaye agashaka undi mugore.

Ati “Kubera ako gasigane, yumvaga ko nagenda bari bubimubaze ariko n’ubundi imodoka yajyanye abagize umuryango n’umukuru w’umudugudu barawuzana [umurambo] baranashyingura”.

Mwanafunzi avuga ko iby’uko uwo muturage yakubiswe birimo kuvugwa n’abasanzwe ari abarembetsi kuko ‘iyo habaye ikintu nk’icyo baba bashaka kubigira byacitse bitewe n’ibibazo baba bafitanye n’ubuyobozi’.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yabwiye IGIHE ko aya makuru batarayamenya ariko bagiye kubikurikirana.

Ati “Ayo makuru ntayo dufite, turakurikirana turebe ko byaba ari byo n’ikibazo cyaba kirimo. Biramutse ari byo amategeko yakurikizwa. Icyo tugiye gukora ni ukubikurikirana tumenye imvano yabyo habe hakurikizwa amategeko kandi niba atari byo tumenye impamvu byavuzwe”.

Akomeza avuga ko ‘muri rusange gukubita ntabwo byemewe, uretse n’umuturage no gukubita n’umwana mu rugo ntabwo byemewe’.

Umugabo warasiwe mu burembetsi yari amaze iminsi yarimukiye mu Murenge wa Gatare mu Karere ka Burera ariko avuka i Gicumbi ari ho yari afite umuryango. Yaguye muri Burera aho yari yarashatse undi mugore bari bamaranye umwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .