Icyo cyaha yagikoze tariki 24 Werurwe 2022 ubwo yari agiye kugama imvura ageze mu rugo asanga umukecuru yicaye ku buriri ahita amusunikiraho baragundagurana ariko amurusha imbaraga aramusambanya.
Icyo gihe bivugwa ko yanamurumye ijisho aramukomeretsa bikomeye, arangije ahita atoroka.
Mu kwiregura kwe, uregwa yemera icyaha akagisabira imbabazi, kandi akemera ko yagikoze azi ko gihanwa n’amategeko, ari na yo mpamvu yahise atoroka akaza gufatirwa ku kindi cyaha yari yakoze.
Uyu mugabo naramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa igihano cy’igifungo hagati y’imyaka 10 na 15 n’ihazabu hagati ya 1.000.000 na 2.000.000 nk’uko giteganywa mu ngingo ya 134 y’itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Uru rubanza ruzasomwa ku wa 28 Nyakanga 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!