00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Abatoye Paul Kagame bahize gushyigikira imigambi ye igamije kubateza imbere

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 18 July 2024 saa 02:14
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi batangaza ko bishimiye ibyavuye mu matora nyuma y’aho Paul Kagame bifuzaga ayatsinze ku majwi 99,18% nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu majwi y’Agateganyo.

Uwitwa Mupenzi Safari yagize ati "Twifuzaga gutora Paul Kagame kuko ibyo yatugejejeho ni byinshi, twiteguye kumufasha kuyobora muri iyi manda kugira ngo turusheho kugera ku iterambere ryacu."

Nyiraneza Chantal yunzemo ati "Twifuzaga Paul Kagame kuko azadufasha gukomeza iterambere ryacu, rero twishimiye ko yatowe nk’uko twabyifuzaga, ubu tugiye gukomeza urugendo rw’iterambere."

Uwitwa Sadi uzwi cyane ku izina rya Kazi ni Kazi yagize ati "Paul Kagame yahaye urubyiruko ijambo, aduha ubushobozi n’ubumenyi, ni yo mpamvu twamutoye kuko yagaragaje ko ari we uzakomeza kudufasha kugera ku ntego zacu."

Yongeyeho ati "Turifuza gukorana na Paul Kagame kuko ni we muyobozi utwumva akatugira inama, u Rwanda ni igihugu dukunda kandi kiratanga icyizere cy’uko ibintu byose bishoboka, ni yo mpamvu twiteguye gukomeza kumushyigikira."

Abagore bishimiye intsinzi ya Paul Kagame wabahaye ijambo
Umusaza watoye bwa mbere kuri site ya Gaseke mu murenge wa Mutete
Urubyiruko rw'i Gicumbi ruvuga ko ruzakomeza gufatanya na Paul Kagame guteza imbere u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .