Uwitwa Mupenzi Safari yagize ati "Twifuzaga gutora Paul Kagame kuko ibyo yatugejejeho ni byinshi, twiteguye kumufasha kuyobora muri iyi manda kugira ngo turusheho kugera ku iterambere ryacu."
Nyiraneza Chantal yunzemo ati "Twifuzaga Paul Kagame kuko azadufasha gukomeza iterambere ryacu, rero twishimiye ko yatowe nk’uko twabyifuzaga, ubu tugiye gukomeza urugendo rw’iterambere."
Uwitwa Sadi uzwi cyane ku izina rya Kazi ni Kazi yagize ati "Paul Kagame yahaye urubyiruko ijambo, aduha ubushobozi n’ubumenyi, ni yo mpamvu twamutoye kuko yagaragaje ko ari we uzakomeza kudufasha kugera ku ntego zacu."
Yongeyeho ati "Turifuza gukorana na Paul Kagame kuko ni we muyobozi utwumva akatugira inama, u Rwanda ni igihugu dukunda kandi kiratanga icyizere cy’uko ibintu byose bishoboka, ni yo mpamvu twiteguye gukomeza kumushyigikira."



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!