00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Abakozi ba I&M Bank bakoze umuganda banatera ibiti ahahoze Inkambi ya Gihembe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Ugushyingo 2021 saa 03:14
Yasuwe :

Abakozi ba I&M Bank bafatanyije n’aba Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza n’abandi bafatanyabikorwa, bakoze umuganda banatera ibiti ahahoze inkambi y’Abanye-Congo mu Kagari ka Gihembe, Umurenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kugira ngo hadakomeza kwangizwa n’isuri.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2021, ni bwo aba bakozi ba I&M Bank bifatanyije n’abandi baturage bakora umuganda ndetse banatera ibiti ahahoze Inkambi ya Gihembe nyuma y’uko impunzi zahabaga zimuriwe mu ya Mahama.

Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza (MINEMA), Kayumba Olivier, yavuze ko uyu muganda watekerejwe mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije ndetse anashimangira ko impunzi zahabaga zimuwe kubera ko hari haramaze kwangirika.

Ati “Iyi gahunda twayitekereje n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo tubungabunge ibidukikije aha hantu hangiritse. Hashize ukwezi kurenga impunzi zihimutse kugira ngo dukore uko dushoboye hasubirane kuko hari haramaze kwangirika ariko kubera ko imvura yatangiye kugwa ni nayo mpamvu twifuje kuhatera ibiti.”

Umuyobozi wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, yabwiye abitabiriye uyu muganda ko bazakomeza gufatanya kugira ngo aha hantu hazongere kumera neza.

Ati “Ni ibyishimo kuri twe mu kwifatanya namwe mwese muri aha mu gukorana uyu muganda wo gutera ibiti aha hantu hahoze Inkambi ya Gihembe. Iki gikorwa hashize imyaka ibiri gitangiye ariko kubera impamvu za COVID-19 ntabwo byashobotse ko tuza kwifatanya namwe mbere.”

Yakomeje agira ati “Turashima imbaraga zashyizwe mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 kuko uyu munsi twabashije kuza kwifatanya namwe muri iki gikorwa cy’umuganda kugira ngo aha hantu twongere tuhatere ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.”

Yakomeje avuga ko I&M Bank Rwanda izakomeza gukora uko ishoboye kose kugira ngo aha hantu hahoze Inkambi ya Gihembe hazongere gusubirana nyuma y’uko hari haratangiye kwangizwa n’isuri.

Uyu muganda ukaba waratewemo ibiti 4000 ku buso bungana na hegitari eshanu.

Bamwe mu bakozi ba I&M Bank bari bitabiriye uyu muganda
Umuyobozi wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, agiye gutera igiti
Umuyobozi wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, ari gutera igiti
Umuyobozi wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, yavuze ko bazakora ibishoboka byose ahahoze Inkambi ya Gihembe hakongera kumera neza
Abakozi ba I&M Bank Rwanda bari bitabiriye uyu muganda
Ibiti 4000 ni byo byatewe muri uyu muganda wabaye ku wa Gatandatu
Ahari Inkambi ya Gihembe hari hamaze kwangirika, hatewe ibiti
Ibiti byatewe ku buso bwa hegitari eshanu
Umukozi wa I&M Bank ari gutera igiti
Abakozi ba I&M Bank nyuma y'umuganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .