00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Abakoreshaga ikiraro gihuza Byumba na Nyankenke babangamiwe n’uko cyacitse bikadindiza ubuhahirane

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 1 June 2024 saa 07:29
Yasuwe :

Ikiraro gihuza umurenge wa Nyankenke n’Umurenge wa Byumba cyaracitse kigwa mu mugezi bihagarika ubuhahirane bw’imirenge itandukanye, kuri ubu abaturage bakaba basaba ko cyakorwa hakiri kare kuko cyakomye mu nkokora serivisi zitari nkeya.

Abaturage baganiye na IGIHE, bavuze ko mbere hanyuraga imodoka zijyana ibicuruzwa biba byeze mu mirima yabo babijyanye kubigurisha ku isoko riremwa cyane ryitwa Yaramba, ryitabirwa n’abaturuka mu turere twa Rulindo, Gicumbi na Burera.

Nteziryayo Onesphole utuye mu Kabuga ka Muriza haherereye mu murenge wa Byumba, avuga ko kujya guhahira mu isoko rya Yaramba unyuze kuri iki kiraro byahagaze, nyamara iri soko riremwa n’abaturuka mu turere twa Rulindo, Burera, ndetse n’ Imirenge itandukanye ya Gicumbi ariyo Manyagiro, Cyumba, Rubaya , Nyankenke na Byumba.

Yagize ati "Nta modoka ikihanyura nyamara mbere izavaga ahitwa mu kisaro mu karere ka Rulindo niho zanyuzaga ibicuruzwa byerekeje ku isoko rya Yaramba, ariko ubu bisaba kujya kuzenguruka mu mujyi wa Byumba, imodoka bikayifata indi minota nka mirongo itanu, urumva ko iba itakaje lisansi nyinshi Kandi ibicuruzwa bikagezwayo byatinze"

Undi witwa Mukaneza Francine we yavuze ko batewe impungenge n’abana babo bahanyura bajya kwiga, kuko nyuma y’uko ikiraro gicika hifashishijwe akararo gato k’ibiti bambukiraho, bikaba byatuma n’ abantu bashobora kugwa mu mugezi mu gihe cy’ imvura.

Ati “Dufite Impungenge mu burezi kuko mu gihe cy’imvura abana bashobora kugwa mu mazi mu gihe bambukira muri kariya kayira bashyize iruhande rwacyo"

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’abaturage bakimenye, ndetse ko ikiraro cyasenywe n’ibiza by’imvura iherutse kugwa mu mezi yashize, yihanganisha abahanyuzaga ibicuruzwa abizeza ko hari gukorwa inyigo ngo gisanwe hakiri kare.

Ati "Icyo kiraro twarakimenye, ababishizwe batubwiye ko cyasenywe n’ibiza, hari gukorwa inyigo yo kugikora mu buryo burambye, biri mu ngamba dufite, turifuza ko abaturage bagenderana nta nkomyi, bakajyana umusaruro wabo ku isoko, uko ubushobozi buboneka ni nako tuzahita dukora n’ahandi hari ikibazo cy’ibiraro byacitse".

Iki kiraro nyuma yo gucika hakozwe indi nzira inyuraho abantu mu buryo bwo kwigengesera, abasunika amagare cyangwa Moto barahanyura, gusa imodoka yo ntibishoboka kuko bisaba gukora urundi rugendo rurerure ngo bagaruke aho bagombaga kwambukira.

Iki kiraro cyaguye mu mugezi, ndetse n'amabuye yari acyubatse ari gutwarwa n'amazi
ikiraro cyacitse kubera ibiza by'imvura
Hakozwe akandi kararo k'ibiti mu rwego rwo kwirwanaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .