00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Irari ry’imitungo mu bituma abasore batera umugongo inkumi bakishakira abagore bakuze

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 28 Kanama 2021 saa 01:24
Yasuwe :
0 0

Abakobwa bo mu Karere ka Gicumbi, bavuze ko bahangayikishijwe n’uburyo abasore bo muri ako gace batakibikoza, ahubwo bagahitamo gucudika n’abagore bakuze, kuko baba babashakaho indonke.

Bamwe mu baganiriye na TV1 bemeje ko abasore bo muri aka Karere batagitereta abakobwa bari mu kigero kimwe, bitewe n’uko baba bifuza abagore bamaze kugira amafaranga, rimwe na rimwe bakanabana batabakunze ahubwo ari indonke babifuzaho.

Umwe mu bagore bakuze yagize ati “[Abasore batereta abagore] barahari benshi cyane, muri iyi minsi aho umusore w’imyaka 25 akundana n’umugore w’imyaka 40. Ahanini bahurira mu kabari ntabwo bitinya no mu ngo babasangayo kandi iki kintu kireze n’abakecuru ntibamenya ko bakuze.”

Undi yunzemo ati “Hari ubwo ubona umwana yabyaranye n’umuntu umuruta w’umukecuru.”

Umwe mu basore washakanye n’umwe mu bagore bakuze, yavuze ko yabitewe n’uko yasanze abagore bakuze ari bo bafite urukundo n’amafaranga.

Ati “Erega abakobwa bato ikintu baba bashaka ni ukujya mu rugo rwubatse kandi watekereza uburyo [kubaka ubuzima bigoye bikakuyobera]…reka twishakire abafite [ibintu] babigezeho.”

Meya w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, we yabwiye IGIHE ko abasore bakora ibi ahanini nta rukundo baba bafitiye abagore bashatse.

Ati “Ntabwo navuga ko hari ubushakashatsi twabikoreye ngo tubone ko ari ikibazo kuko icyo dushishikariza abujuje imyaka y’ubukure iteganywa n’itegeko ni ugushakana ariko mu buryo bwubahirije amategeko. Rero ntabwo twavuga ngo byacitse, gusa ibyo kuba umwana w’umusore muto yashaka umuntu ukuze ndakeka aba atari urukundo gusa, ahubwo hari igihe aba ararikiye ibintu bye ari nk’umupfakazi umugabo we yarapfuye akamusigira ibintu.”

Yakomeje agira inama urubyiruko muri rusange yo guhaguruka rugashakisha imirimo izarufasha kwiteza imbere ubwarwo na cyane ko mu Karere ayoboye n’ahandi mu gihugu hari amahirwe menshi y’iterambere ashobora kubyazwa umusaruro.

Abakobwa batuye mu Karere ka Gicumbi batewe impungenge n'uburyo abasore basigaye bishakira abagore bakuze bafite amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .