00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Abajyaga kwivuza muri Uganda biruhukije nyuma yo kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 10 August 2022 saa 04:30
Yasuwe :

Abaturage bo mu murenge wa Kaniga bavuga ko nyuma yo kubakirwa ikigo nderabuzima cya Murindi bahise batandukana no kujya gushaka serivizi zo kwivuza hakurya y’umupaka wa Gatuna mu gihugu cya Uganda.

Bimwe mu bibazo byatumaga bajya kwaka serivisi mu gihugu cy’abaturanyi harimo kuba ivuriro rito bari bafite ndetse n’ ikigo nderabuzima cya Mulindi cyari gisanzwe bitaratangaga serivizi zo kuvura amenyo no kuvura amaso.

Hari n’abavuga ko kwisiramuza ku bagabo byakorwaga rimwe na rimwe ari uko batumijeho abaganga baturutse ahandi, gusa kuri ubu iki kigo nderabuzima gifite ubushobozi n’ abaganga bashinzwe kuvura abaturage izi ndwara, ku buryo nta muntu ucyambuka hakurya y’umupaka.

Byimana Pierre Célestin ati “Kubona ikigo nderabuzima cya Mulindi byadufashije kudakora ingendo za buri munsi. Wakeneraga kwivuza iryinyo ukambuka umupaka, wajya kugura imiti ukajya Uganda, iyi poste de santé iri hano ya Kaniga ndetse na kiriya kigo cya Nyarwambu ntabwo batuvuraga amaso, cyangwa amenyo, ariko byose barabikora”.

Biryabayoboke Cyprien utuye mu mudugudu wa Ryakabanda akagari ka Bugomba muri Kaniga, na we ashimangira ko ikibazo akenshi cyatumaga bambuka umupaka ari imiti idahagije bitewe n’ubwoko bw’indwara.

Ati “Bazanye abakura amenyo cyane cyane nibyo bajyaga gushakayo ahubwo abo muri Uganda baza kwikuriza amenyo inaha, ikigo rero baracyaguye ubu ikigo Nderabuzima cya Mulindi ni kinini kirakomeye.”

Manizabayo Clemantine na utuye muri uyu murenge, we agaruka ku ngaruka bahuraga nazo bajya kwivuriza muri Uganda banyuze mu nzira zitemewe.

Ati “Ubu nta rwitwazo rw’abajyayo usibye gufata serivisi zo kuboneza urubyaro , no kwambara agapira ku bakeneye kudatwita inda zitateganijwe bikorerwa hano”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Uwera Parfaite, yasabye aba baturage gufata neza ibi bikorwa remezo begerezwa.

Iki kigo nderabuzima cya Mulindi cyubakiwe abaturage b’umurenge wa Kaniga, gusa kinatanga serivisi ku mirenge byegeranye nka Mukarange, ndetse n‘abaturuka mu murenge wa Rushaki.

Ikigo nderabuzima cya Mulindi cyakemuye ikibazo cy'abajyaga kwivuriza muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .