00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Abagore 437 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 21 September 2022 saa 12:40
Yasuwe :

Mu 2020/ 2021 abagore bagera kuri 437 mu Karere ka Gicumbi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 289 basaba ubufasha bwo kurenganurwa, 14 bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku mutungo naho 175 bahozwa ku nkeke.

Muri aka karere kandi abagabo 79 bakorewe ihohoterwa ku mubiri naho 16 bitabaza Isange One Stop Center bashaka ubufasha no kurenganurwa, 17 bagaragaza ko bahozwa ku nkeke n’abo bashakanye. Ihohoterwa rishingiye ku mutungo ryakorewe abagabo babiri.

Ni imibare myinshi cyane iterwa ahanini no kuba hari imiryango myinshi ibana itarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko bigatera amakimbirane atera imfu za hato na hato, abana bata amashuri kubera imiryango irangwamo ihohotera, kugwingira kw’abana n’ibindi.

Mu bukangurambaga ku ihame ry’uburinganire, kuri uyu wa Kabiri imiryango 1.122 yasezeranye mu mategeko nk’umwe mu miti yo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bibazo birangwa mu miryango.

Karasanyi Innocent na Bakunda Marie Goretti, ni umwe mu miryango yasezeranye nyuma y’imyaka 38 babana mu buryo butemewe n’amategeko. Bemeza ko bari babanye mu buzima butarangwamo ubwuzuzanye busesuye, kuba basezeranye bikaba bigiye kubafasha kugira amasaziro meza.

Karasanyi yagize ati “Tumaze imyaka 38 tubana mu buryo butemewe n’amategeko, twabyaye abana icyenda, abagera kuri batatu nibo babashije kwiga amashuri abanza gusa”.

Umugore we Bakunda yakomeje agira ati “Nta biganiro byo kuzuzanya twagiraga mu mibanire yacu, ariko ubu nankosereza nzajya kumurega nk’umugore ufite isezerano ryemewe, kandi inzego z’ubutabera zizaturenganura”.

Minisitiri w’umutekano Gasana Alfred yasabye inzego zose guhagurukira iki kibazo mu rwego rwo guhosha amakimbirane no kurengera abana bakunze kuvutswa uburenganzira bwabo kuko nta ruhare abana bagira mu mibanire y’ababyeyi babo.

Ati “Ndashishikariza n’abandi bose babana mu buryo butemewe n’amategeko gutera ikirenge mu cya bagenzi babo […] kuzuzanya hagati y’abagore n’abagabo si impuhwe, ahubwo ni uburenganzira bwanyu”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yakanguriye buri wese gufata ikibazo nk’icye aho kumva ko umuturanyi we nahura n’ihohotera bitamureba ahubwo bagafata ikibazo cy’umuturanyi nk’icyabo.

Abaturage kandi basobanuriwe amategeko agenga gusezerana, harimo guhitamo isezerano ku ivangamutungo rusange, ivangamutungo muhahano ndetse n’ivangamutungo risesuye, ari byo bikunze guteza ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku gitsina, imiryango ntigere ku iterambere bifuza kuko baba babana mu buryo butemewe.

Minisitiri Gasana yasabye abatuye Gicumbi gufasha mu kurandura imirire mibi mu bana
Abatuye Gicumbi basabwe guhashya ibyaha bitandukanye biboneka muri ako karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .