00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ghana: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bizihije Isabukuru y’imyaka 35 imaze ivutse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Mutarama 2023 saa 05:00
Yasuwe :

Ku wa 28 Mutarama 2023, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu gihugu cya Ghana, bizihije isabukuru y’imyaka 35 uyu muryango umaze uvutse, mu birori byabereye mu murwa mukuru Accra.

Umuyobozi w’agateganyo w’Umuryango FPR Inkotanyi muri Ghana, Rutare Laguerre, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi gahunda basaga mirongo itanu, yavuze ko ari umwanya wo kwigira hamwe uburyo bwo gukomeza guteza imbere igihugu.

Ati “Kwizihiza isabukuru ni umwanya wo kongera kwiyibutsa amateka y’inzira y’inzitane Inkotanyi zaciyemo mu rugamba rwo kubohora u Rwanda n’urugendo rwo kwongera kubaka igihugu. Ariko uretse amateka, ni n’umwanya wo gutekereza ibyo dukeneye gukora kugira ngo dukomeze kwiteza imbere, bityo tugire uruhare rugaragara mu gutegura ejo hazaza heza h’igihugu cyacu.”

Yasobanuye ko Umuryango wa FPR Inkotanyi, ishami rya Ghana umaze igihe gito utangiye, ukaba mu byo wabanje gukora harimo kwegera Abanyamuryango, gushyiraho ubuyobozi bw’umuryango ndetse no gukangurira abanyamuryango bose kwegerana no gufatanya.

Kwizihiza Isabukuru ya 35 byabaye imbarutso ubu umuryango wa FPR muri Ghana ukaba witeguye kubakira ku mbaraga n’umurava Abanyamuryango bagaragaje mu gushyiraho gahunda y’ibikorwa ihamye mu bihe biri imbere.

Rutare yakomeje yibutsa urubyiruko ko rutezweho byinshi harimo kugaragaza isura nziza y’u Rwanda mu mahanga no gukomeza gukunda Igihugu n’ubuyobozi bwacu mu buryo bugaragara.

Muri iyi gahunda kandi habayeho kuganira ku ngingo zitandukanye harimo amateka yaranze umuryango wa FPR mu myaka 35 ishize ndetse n’ikiganiro cyo guhanahana ibitekerezo cyagarutse ku buhamya butandukanye bwagaragaje umwihariko w’imiyoborere ya FPR n’ibyo gahunda yayo ya politiki nziza imaze kugeza ku Banyarwanda bingeri zose.

Abafashe ijambo bose bagarutse ku mahirwe u Rwanda muri iki gihe rutanga ku Banyarwanda bose, agaciro bavoma mu miyoborere myiza y’igihugu. Aha Abanyamuryango bagaragaje kandi baniyemeza kugira uruhare rugaragaraga nk’Abanyarwanda bari mu mahanga muri gahunda zitandukanye zigamije iterambere mu Rwanda.

Umunjyana wa kabiri muri Ambasade y’u Rwanda muri Ghana, Théophile Rurangwa, yashimiye Abanyamuryango ko bakomeje kugaragaza indangagaciro z’Inkotanyi harimo gukorana umurava, gushaka ibisubizo, no gukorera ku ntego ibi bikaba ari nabyo byafashije iri tsinda ry’Umuryango wa FPR rigitangira kwiyubaka kwizihiza isabukuru ya 35 aho bari mu mahanga.

Yagize ati “Uyu munsi dufite byinshi byo kwishimira mbere na mbere ubumwe bwacu bumaze gushinga imizi. Reka dukomeze gusigasira ibyo tumaze kugeraho ndetse dukoreshe umurava dufite mu gufatanya mu iterambere ryacu twese, tunakorana n’abandi cyane abavandimwe ku mugabane wa Afurika.”

Yagarutse no ku mahirwe menshi ari mu gihugu cya Ghana no mu Karere giherereyemo bityo asaba Abanyamuryango ba FPR kuba umusemburo mu kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Muri uku kwizihiza Isabukuru habaye n’umwanya mwiza aho Abanyamuryango basaga 40 barahiriye kuzuza inshingano zabo mu kubaka igihugu bakurikiza amahame ya FPR-Inkotanyi.

Abanyamuryango bakomereje mu busabane hishimirwa ibyagezweho mu myaka 35 ya FPR-Inkotanyi aho yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu no kukizahura ubu u Rwanda rukaba rumeze neza.

Abanyamuryango biyemeje gukomeza guteza imbere igihugu
Bakase umutsima bishimira imyaka 35 FPR Inkotanyi imaze ishinzwe
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Ghana bishimiye ibimaze kugerwaho mu myaka 35 uwo muryango umaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .