Gereza ya Muhanga n’iya Rwamagana zakuriweho akato zashyizwemo kubera Iseru

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Gashyantare 2019 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangaje ko Gereza ya Muhanga n’iya Rwamagana zakuriweho akato zari zashyizwemo nyuma yo kugaragaramo indwara y’Iseru, yibasiye bamwe mu bagororwa bazibarizwamo.

Mu butumwa uru rwego rwanyujije kuri Twitter, rwanditse ko “Gereza ya Muhanga na Rwamagana zikuriweho akato k’iseru kuva ku wa 20/2/2019, abantu bashobora gusura abantu babo nk’uko bisanzwe. Uburwayi bw’iseru bwarakize.’’

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Gereza ya Ngoma na Huye, tuzabamenyesha igihe Minisiteri y’Ubuzima izaba yatanze uburenganzira.’’

Kuva mu mpera z’Ukuboza 2018, indwara y’iseru yatangiye kugaragara muri gereza eshanu ziri mu gihugu zirimo iya Nyarugenge iri Mageragere, Muhanga, Rwamagana, Ngoma na Huye.

Mu guhangana n’iki kibazo, RCS yahagaritse ibikorwa byo gusura imfungwa n’abagororwa habanza kuvurwa abo yagaragayeho no gukingira abandi.

Gereza ya Nyarugenge ishobora gucumbikira abasaga 9000, ku ikubitiro ni yo yagaragayemo imfungwa n’abagororwa 50 bafashwe n’indwara y’iseru ku 18 Ukuboza 2018 ikaza gukomereza mu zindi, ni na yo yakuriweho akato mbere.

Umuvugizi wa RCS, SP Sengabo Hillary, yatangarije IGIHE ko gukingira iseru byahereye kuri gereza yagaragayemo.

Ati “Nyuma yo guhagarika urujya n’uruza rw’abazaga muri gereza twitaye ku kuvuza abafashwe no gukingira abatarafatwa. Twatanze amakuru ku basuraga ko byahagaritswe ngo iseru idakomeza gukwirakwira.”

“Iseru ni uburwayi bwandura mu mwuka. Ntituramenya aho yakomotse, ibyo byamenywa na Minisante dufatanya.’’

Muri gereza zakomorewe ubu ibikorwa byo gusura byasubijweho aho isura rusange riba buri wa Gatanu w’icyumweru.

SSP Sengabo yavuze ko indi minsi yo gusura yahawe umwihariko ari uwa Gatandatu wa mbere w’ukwezi wagenewe abana bari mu mashuri n’abakozi bafite impamvu zitabemerera kuboneka.

Ati “Hari no gusura kubaho ku wa Gatatu ku bafite impamvu zihariye nko kuba umuntu aje kwaka umunani umuntu ufunze, gusinyisha, n’impamvu mbonezamubano z’abo mu muryango w’umugororwa cyangwa hari ibibazo bigomba gukemuka bigizwemo uruhare n’abafunzwe.’’

Imfungwa n'abagororwa bakingiwe indwara y'iseru yagaragaye muri gereza zitandukanye mu gihugu
Abasura Gereza ya Muhanga bakomorewe nyuma y'igihe hikangwa indwara y'iseru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza