Gerayo amahoro mu isura nshya y’ibiganiro mu modoka zijya mu ntara

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 7 Ukuboza 2019 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bwa ‘Gerayo amahoro’ hirya no hino mu Ntara z’u Rwanda muri iki gihe abanyarwanda binjira mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2019, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umutekano w’abakoresha umuhanda.

Gerayo amahoro ni ubukangurambaga bugamije gukangurira abakoresha ibinyabiziga n’abanyamaguru kwirinda icyateza impanuka.

Kuva muri Gicurasi 2019 butangijwe na Polisi y’u Rwanda, bwibanze ku bikorwa bitandukanye birimo gukangurira, abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, abanyeshuri n’abandi banyamaguru gukoresha umuhanda neza, no kwirinda uburangare buterwa na telefone.

Muri uku kwezi ubu bukangurambaga buri kwibanda ku mutekano mu ‘gihe cy’iminsi mikuru’ isoza umwaka wa 2019.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2019 Polisi y’igihugu yakoranye ingendo zigana hirya no hino mu Ntara n’abagenzi, igenda iganira na bo mu modoka ku buryo gahunda ya Gerayo Amahoro iri gufasha mu mutekano wo mu muhanda no kumva ibitekerezo n’ibyifuzo byabo.

Umunyamakuru wa IGIHE yakurikiranye urugendo ruva Kigali rwerekeza Gakenke rukongera kugaruka i Kigali.

IP Jean Marie Habarurema wari wambaye umwambaro usanzwe uranga abakora mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yari yakatishije itike kimwe n’abandi bagenzi.

Ni itike yari yanditseho ko imodoka ihaguruka 10:40.

Urugendo Kigali-Base na Base-Kigali

Ku isaha ya 10:38 ababishinzwe bari bamaze gukata amatike, umushoferi atangiye kwibwira abagenzi n’urugendo bagiye gukora yifashishije urupapuro yasomagaho ibyo avuga.

Yagize ati “Bakiriya bacu mbashimiye kuba mwahisemo kujyana na International Express, njyewe ubatwaye nitwa Higiro, imodoka ngira ngo Plaque murayibona [yerekana aho iba imanitse] , turava hano twerekeza Gakenke na Base mbega mu nzira za hariya. Aho urugendo rwacu ruri burangirire ni Gakenke ntabwo turi buharenge. Tugomba guhagarara ahantu hemewe, murabyumva? Urampagarika ahantu hari icyapa ngusige ntabwo duhagarara aho tubonye hose. Urugendo rwacu ni urw’isaha n’igice. Kuva hano ugera Gakenke. Muranyumva ab’inyuma? Bati yego.”

Nyuma umushoferi yahise atangira urugendo ku isaha yari yanditse ku matike. Ubwo imodoka yazamukaga ahazwi nka Shyorongi, IP Jean Marie Habarurema yibwiye abagenzi batangira ikiganiro kuri ‘Gerayo Amahoro’.

Yibukije gahunda zitandukanye zagiye zikorwa muri ubwo bukangurambaga, ubundi abibutsa ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru basabwa kwitwararika umutekano wo mu muhanda birinda kwishima bakarenza urugero.

Ubwo yakomozaga ku bijyanye no kuba abantu basabwa kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, Nyiramahoro Theopiste werekezaga ku Karere ka Rulindo yavuze ko abashoferi batwara banyoye bahanwa ariko ko hari n’abagenzi bajya mu modoka basinze bakabangamira abagenzi bateza urusaku n’akaduruvayo.

Ati “Nubwo tuvuga abashoferi, hari igihe umugenzi yinjira mu modoka ukumva wayisohokamo, sinzi abo bo icyo mubakorera.”

IP Habarurema yavuze ko nubwo abantu benshi batabimenya, ariko gusinda ku mugaragaro ari icyaha.

Ati “Aramutse yasinze ari guteza urusaku, mubyumvikanyeho ko ari kubabangamira mu rugendo mwamukatisha, tukamucumbikira kuko burya ni icyaha.”

Ingingo ya 599 y’Itegeko ngenga rishyiraho Igitabo cy’Amategeko Ahana y’u Rwanda riteganya ko Umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranirwa [harimo mu modoka], ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani kugeza ku mezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri kugeza ku bihumbi 100 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Muri iki gihe cy’iminsi mikuru kandi usanga benshi bajya kwishimana n’imiryango bava mu mujyi wa Kigali cyangwa Ntara bajya mu zinzi ugasanga imodoka zabuze.

Cyakora ngo hari ubwo zibura mu byerekezo bimwe ahandi zikaba ziparitse. Bamwe bakifuza ko icyo gihe imodoka zajya zihinduriwa ibyerekezo zikajya ahari abagenzi benshi.

Ku bijyanye no gutanga amakuru, Ntirubabarira François, werekezaga mu Karere Gakenke we yabajije uburyo umugenzi ubonye ibitagenda mu modoka arimo yatanga amakuru atiteranyije n’umushoferi.

Ati “Ni ubuhe buryo umuntu yakoresha kugira ngo umuntu atange amakuru shoferi atamenya ko yayatanze.”

IP Habarurema yamwibukije ko ashobora gukoresha ubutumwa bugufi akabwohereza kuri nomero za Polisi ziba zimanitse mu modoka.

Muri ibyo biganiro abagenzi bagaragaje ibikibabangamiye imigendekere myiza y’ingendo, birimo abatwara Taxi Ntoya zizwi nka Twegerane bongera ibiciro uko bishakiye, bitandukanye no mu mujyi wa Kigali.

Muri rusange ariko bose bahurizaga ku kuba umutekano wo mu muhanda ureba abaturage bose, utaharirwa gucungwa na Polisi gusa.

Ku ruhande rw’abashoferi, Higiro wari utwaye imodoka ya International Express, ijya mu Karere ka Gakenke yavuze ko abagenzi nabo hari aho babangamira abashoferi babasaba kubasiga ahantu hatari ibyapa.

Ni ikibazo yahise asubizwa n’umugenzi amubwira ko babiterwaga no kuba abagenzi batabwirwa aho imodoka iri buhagarare nk’uko byageze ajya guhaguruka bigatuma na bo bagenda bumva ko bahagarara aho bagiye batitaye ku byapa.

Icyakora ngo iyo bivuzwe umugenzi ajya kugera iyo ajya yatekereje icyapa kiri hafi y’aho agiye arahagarara cyangwa yanabajije, iyo atahazi.

Ku rundi ruhande Dusabe John wari mu modoka ya Fidelity Express, yerekezaga i Kigali we yakomoje ku mikoreshereze y’umuhanda i Kigali asaba ko habaho guhuza Gerayo amahoro no "gushyira abantu mu modoka kugeza igihe umwanya wo guhagararamo ushize."

Ingendo zombi zaranzwe no kuganira ku buzima butandukanye bw’umutekano wo mu muhanda, aho ku bijyanye n’ikigero cya Alcohol ingana na 0.8 Polisi ipima ku muntu utwaye yanyoye hari uwabajije niba uwanyoye urwagwa byamugaragaraho, asobanurirwa ko ikirebwa ari alcohol iri mu mubiri atari ubwoko bw’igisindisha.

Muri rusange impanuka zo mu muhanda zishobora guterwa n’ibintu bitatu birimo, kuba imodoka ifite ikibazo, umuhanda mubi cyangwa abawukoresha batubahirije imikoreshereze yawo.

Abamotari bashyira telefone muri Casque bakagenda bavuga nabo batuzwe agatoki ko bashobora guteza impanuka.

Mu byumweru 30 ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bumaze, impanuka zimaze kugabanyukaho 27%.

Ku wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2019 Polisi y’igihugu yakoranye ingendo zigana hirya no hino mu Ntara n’abagenzi ibasobanurira gahunda ya Gerayo Amahoro. IP Jean Marie Habarurema aha yaganiraga n'abagenzi bavaga i Kigali berekeza i Gakenke
Abagenzi babajije ibibazo bitandukanye kuri Gerayo amahoro n'imyitwarire ikwiye mu minsi mikuru
Abashoferi basabwa kwibwira abagenzi bakabamenyesha n'imiterere y'urugendo bagiye gukora
Abaturage baganira kuri gahunda ya Gerayo amahoro Ahazwi nko kuri Base
Higiro yabwiye abagenzi ko bemerewe kumuhagarika ahari ibyapa gusa
Abashoferi basabwa kutitaba telefoni mu gihe batwaye imodoka

Video: Twarabanye Venuste


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza