FDLR ni umutwe ugizwe n’abasirikare bo mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR), Interahamwe na zimwe mu mpunzi z’Abanyarwanda zinjijwemo ingengabitekerezo ya Jenoside, bose hamwe bahungiye muri Zaïre ubwo ingabo za RPA-Inkotanyi zabohoraga u Rwanda.
Aba basirikare, Interahamwe n’impunzi z’Abanyarwanda zabiyunzeho bateye u Rwanda 1997, barwana n’ingabo z’u Rwanda mu Ntambara y’Abacengezi, mu 1998 baratsindwa.
Mu bitero Abacengezi bagabye mu Rwanda, bicaga abaturage bo mu majyaruguru n’uburengerazuba, bakabasahura, bakabambura imitungo yabo, indi bakayitwika. Bari bafite umugambi wo gusubukura Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro n’abahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda cyabaye ku wa 25 Gashyantare 2025, Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko Ex-FAR, Interahamwe n’impunzi zabiyunzeho bakomeje kwiyubaka, bagamije gutera u Rwanda, barema umutwe wa FDLR.
Ati “Byageze muri 2001 mu kwezi kwa Gatanu, FDLR itera u Rwanda ku mugaragaro, batera ari 9000, batera mu Majyaruguru. Iyo ntambara ntabwo yatinze cyane, nta nubwo abandi baturage mu Rwanda bayimenye cyane kubera ko ari igitero yateye Abanyarwanda bamaze kumenya ubwenge.”
Yasobanuye ko iyi ntambara itarangijwe mu buryo bwa gisirikare, ahubwo ko ingabo z’u Rwanda zakoranye n’abaturage bo mu majyaruguru, abagore bagira uruhare rukomeye mu kuyirangiza.
Ati “No kuyirangiza, ntabwo yarangijwe mu buryo bwa gisirikare, ahubwo igisirikare cyakoranye n’abaturage, abaturage benshi cyane bo mu majyaruguru ni bo barangije iyo ntambara, cyane cyane abagore. Abagore ni bo bayirangije hafi ku giti cyabo.”
Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko abagore bo mu majyaruguru bari barazinutswe intambara, bamburaga abahungu babo bo muri FDLR intwaro, bakabajyana mu kigo cy’ingabo z’u Rwanda.
Ati “Abagore banze intambara, barayizinutswe barayanga, bashyigikira Leta, bagafata abana babo b’Abacengezi, bagera mu ngo, akamuha ibiryo, yamara kumuha ibiryo, akamusimbukira, agafata imbunda, akayimwambura, akamuzana ku kigo cy’abasirikare, akamuduha cyangwa se bakatubwira bati ‘Baraye hano’ cyangwa se tukabatuma ariko bagize uruhare runini cyane.”
FDLR ubu ikorana n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [yahoze ari Zaïre), ndetse ni zo ziyiha intwaro n’ubundi bufasha. Ifite abarwanyi babarirwa hagati ya 2000 na 3000, kandi iracyafite umugambi wo gutera u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!