Yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko ku miterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, ingaruka zayo n’ingamba zo kuyirwanya, yabaye ku wa 5 Werurwe 2025.
Gen (Rtd) James Kabarebe yagaragaje ko intambara irwanirwa mu Burasirazuba bwa RDC irimo imitwe myinshi igizwe n’ingabo za FARDC, FDLR, SAMIRDC, by’umwihariko hakaba abacanshuro b’Abanyaburayi bahawe ikiraka nyamara bitemewe n’amategeko mpuzamahanga.
Ati “Nta munsi n’umwe umuryango mpuzamahanga wigeze uvuga ku kibazo cy’abacanshuro muri RDC kandi ari ibintu bitemewe n’umuryango mpuzamahanga. […] ahubwo no kugira ngo bave i Goma bace mu Rwanda bataha na byo bari babirwanyije. Abazungu bari babirwanyije, hari za Ambasade rwose hano zahagurutse ziraduhagurukira ziravuga ziti ’muramenye bariya bantu batavanwa mu nkambi za Monusco ngo bace mu Rwanda bagenda’. Icyo bangaga ni iki? Bangaga kumwara. Bangaga ikimwaro no kubagaragaza.”
Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko ibyo bihugu byirinda guseba.
Ati “Barabapfukiranye ntibigeze bashaka ko bamenyekana n’umunsi n’umwe. Ikindi bangaga kubona ku mupaka w’u Rwanda abasirikare bacu n’Abapolisi basaka uruhu rwera. Iyo abacanshuro baba Abirabura, baba barabemeye baranabavuze ariko kuko bari Abazungu barabahishiriye banga kubavuga n’umunsi n’umwe no kugeza n’uyu munsi ntacyo barigera babavugaho.”
Abacanshuro barenga 280 banyujijwe ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC mu mpera za Mutarama 2025 nyuma y’uko bafatiwe ku rugamba n’umutwe wa M23.
Aba bacanshuro bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania, bifatanyaga n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu 2022.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!