Gen Nyamvumba yasabye urubyiruko kuburira bagenzi babo bajya mu mitwe ishaka guhungabanya u Rwanda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 Mutarama 2020 saa 01:18
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Umutekano, Gen Patrick Nyamvumba, yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kuburira bagenzi babo bashukwa bakajyanwa mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko nta munsi n’umwe bazabigeraho kuko igihugu gifite ubushobozi bwo kurinda abaturage.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama kuri Intare Arena, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ihuriro rya Kane ry’urubyiruko 1500 rw’abakorerabushake bakorana na Polisi y’Igihugu mu kurwanya ibyaha.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti"Tunoze ubufatanye mu gukumira ibyaha".

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Gen Patrick Nyamvuba, yashimye intambwe uru rubyiruko rumaze gutera mu gukumira ibyaha no gutanga amakuru yaho biherereye, abasaba kubwira abajya mu mitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ko bataha kuko batazigera babigeraho.

Ati “Ndagira ngo mbonereho no kubwira urundi rubyiruko nubwo wenda rutari hano, hari urubyiruko ruyobywa rukajyanwa mu mitwe ishaka guhungabanya umutekano w’igihugu, naboneraho n’umwanya wo kubwira urwo rubyiruko ngo rubireke rutahe kuko ntabwo ruzabishobora, tumaze kubaka ubushobozi bw’igihugu buhagije, dufite inzego z’umutekano twavuga ko zifite ubushake ababigerageza bose imyaka bamaze ntabwo bazabigeraho."

Gen Nyamvumba yavuze ko urubyiruko rwagize uruhare rutandukanye mu iterambere ry’u Rwanda guhera no ku kubohora igihugu rufashijwe n’ubwitange rwari rufite, asaba n’abakiri bato kwigira ku byakozwe na bakuru babo.

Ati “Igihugu cyabohowe n’abiganjemo urubyiruko nka mwe. Urwo rubyiruko rwarangwaga n’umuco wo gukunda igihugu, kwitanga, ubunyangamugayo. Urwo rubyiruko rugomba kutubera urugero kandi bikaba isoko y’umuco wo gukunda igihugu no kucyitangira.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Dan Munyuza, yavuze ko bifuza ko urubyiruko rw’abakorerabushake rwakwiyongera rukava ku bihumbi 380 bahari mu gihugu hose rukagera kuri miliyoni.

Ati" Uko uru rubyiruko rw’abakorerabushake rwiyongera ni nako kurwanya ibyaha byiyongera bikarushaho kugabanuka."

Ubufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake bwibanda ku bukangurambaga no gutanga amakuru hagamijwe gukumira ibyaha birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, kurwanya magendu, kurwanya ruswa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu, Murenzi Abdallah, yavuze ko mu 2019 uru rubyiruko rwagize uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge, amakimbirane mu miryango, ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

Yavuze ko banubakiye abaturage uturima tw’igikoni ibihumbi 137 811, ubwiherero 1923, inzu z’abatishoboye 391 ndetse banakora imiganda mu mihanda y’imigenderano ingana na kilometero 701.

Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’urubyiruko rw’abakorerabushake yashyizweho umukono mu 2015.

Minisitiri w'Umutekano, Gen Patrick Nyamvumba, yasabye urubyiruko kutajya mu mitwe igamije guhungabanya u Rwanda
Urubyiruko ibihumbi 380 nirwo rw’abakorerabushake rukorana na Polisi y’Igihugu
Ihuriro rya Kane ry'urubyiruko 1500 rw'abakorerabushake bakorana na Polisi y'Igihugu mu kurwanya ibyaha ryabereye I Rusororo mu Intare Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza