Gen Muhoozi wari mu Rwanda kuva mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatandatu, yavuye i Kigali ku gicamunsi ari kumwe n’umusirikare witwa Private Ronald Arinda wari ufunzwe.
Mu butumwa bwe, uyu Mugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaba, yanditse ko uyu musirikare yisanze ku butaka bw’u Rwanda atabizi ubwo yari muri gahunda ze bwite.
Gen Muhoozi yatangaje ko ashimira Perezida Kagame ku bwo kwemera ubusabe bwe bwo kurekura Arinda. Ati “Harakabaho umubano mwiza w’ibihugu byombi.”
Ibiganiro Gen Muhoozi yagiranye na Perezida Kagame, byagarutse ku bibazo u Rwanda rwakunze kugaragaza birubangamiye mu mubano warwo na Uganda.
Ibyo birimo kuba Uganda yarahaye rugari abarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, basigaye bidegembya ku butaka bwayo kandi bafite intego zo guhungabanya umutekano w’umuturanyi wayo. Abo barimo umutwe wa FDLR na RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa.
Ibindi bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda, aho bafatwa bashinjwa kuba intasi, bagakorerwa iyicarubozo nyuma bakajugunywa ku mipaka bagizwe intere.
Gen Muhoozi yatangaje ko ashingiye ku biganiro yagiranye na Perezida Kagame, umubano w’ibihugu byombi ushobora gusubizwa ku murongo mu gihe cya vuba.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Gen. Muhoozi bagiranye ibiganiro byiza kandi “bitanga icyizere ku bibazo u Rwanda rwagaragaje” n’ibikwiye gukorwa kugira ngo umubano w’ibihugu byombi usubire mu buryo.
I further thank President @PaulKagame for honouring my request to release our SFC soldier, Private Ronald Arinda, who strayed into Rwandan territory on personal business without permission. I returned with him tonight to Uganda. Longlive the friendship of the two countries. pic.twitter.com/Z8vYVGurhT
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) January 22, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!