Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga; Umuyobozi w’Umutwe urinda abayobozi bakuru, Gen Maj Willy Rwagasana; Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, ni bo bamuherekeje kuri uyu wa 22 Werurwe 2025.
Gen Muhoozi yageze i Kigali tariki ya 20 Werurwe 2025.
Ku wa 21 Werurwe, yasuye ishuri rikuru rya RDF riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, yigisha abanyeshuri baryo isomo ry’ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Afurika.
Gen Muhoozi n’abandi bofisiye ba Uganda bagiranye n’abofisiye ba RDF ikiganiro ku bufatanye bw’impande zombi mu gukemura ibishobora kubangamira umutekano.
Uyu musirikare yagize ati “Mu gihe duhuje ubushobozi bw’ingabo zacu zikomeye, nta mbogamizi tutatsinda mu gihe twaba dukomeje.”



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!