00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen. Muhoozi yanyuzwe n’uburyo yakiriwe mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 March 2025 saa 08:20
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko yishimiye uburyo we n’itsinda yari ayoboye bakiriwe mu Rwanda, ashimangira ko ibihugu byombi ari abavandimwe.

Gen. Muhoozi yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 20 Werurwe 2025, mu ruzinduko rw’akazi, asura ishuri rikuru ry’ingabo z’u Rwanda riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze.

Mu isomo yatanze muri iri shuri, yasabye abanyeshuri kwibanda ku guharanira ubumwe bw’Abanyafurika, kurinda inyungu zikomeye za Afurika, kurinda umutekano w’abaturage no guharanira ubuvandimwe bw’abatuye kuri uyu mugabane.

Uyu musirikare ukunda kuvuga ko mu Rwanda ari nko mu rugo, abinyujije ku rukuta rwa X yavuze ko yishimiye uburyo we n’itsinda bari kumwe bakiriwe.

Ati “Ndashimira Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame na mugenzi wanjye Gen. Mubarakh Muganga ku buryo nakiriwe neza hamwe n’itsinda twari kumwe mu Rwanda. Imana ihe umugisha umubano wa kivandimwe urangwa hagati ya Uganda n’u Rwanda.”

Gen. Muhoozi yari aherekejwe n’abarimo Brig. Gen. Asingura Kagoro ndetse n’umunyamakuru w’inshuti ye akaba n’inshuti y’u Rwanda, Andrew Mwenda.

Ubwo Gen. Muhoozi yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .