Ku wa 29 Mutarama 2025, ni bwo Abacanshuro barenga 280 bo muri Romania, barwanaga ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banyuze mu Rwanda bava i Goma nyuma yo gusabirwa inzira kuko bari bamaze gutsindwa na M23.
Aba bacanshuro bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania bifatanyaga n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu 2022.
Nyuma y’aho umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma utsinze Ingabo za FARDC, n’abo zafatanyaga na bo, aba bacancuro bishyikirije MONUSCO.
Gen. Muhoozi yagaragaje ko itsindwa ryabo ari ikimenyetso cy’uko Afurika yanze ubukoloni bushya bwivanga muri Politiki z’ibihugu byayo.
Ati “Tuzatsinda ubugambanyi bwose bw’amahanga ku baturage bacu n’umugabane.”
Andrew Mwenda yagaragaje ko mu Kiganiro yagiranye na Gen. Muhoozi Kainerugaba, yashimangiye ko Abanyafurika bafite ubushobozi bwo kurwanya no gutsinda imbaraga z’amahanga zishaka kwivanga mu miyoborere y’ibihugu byabo.
Ku rundi ruhande Andrew Mwenda na we yifashishije amafoto yabo, yagaragaje ko hari hakwiye kugira igikorwa n’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe (AU), cyane ko gukoresha abacanshuro muri Afurika bitemewe.
RDC yakunze guhakana ko ifatanya n’abacanshuro mu guhangana n’umutwe wa M23.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!