00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Muhoozi yagaragaje ko adashobora kunyuranya na Perezida Kagame

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 June 2025 saa 02:01
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko abatekereza ko ashobora kunyuranya na Perezida Paul Kagame, bibeshya.

Gen Muhoozi yongeye kuvuga kuri Perezida Kagame mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, kuri uyu wa Mbere tariki 23 Kamena 2025.

Uyu mugabo yagaragaje ko agifata Perezida Kagame nk’intwari, asaba ko urukundo rwaganza muri byose.

Yakomeje agaragaza ko uwatekereza ko ashobora kunyuranya n’umukuru w’igihugu akunze kwita se wabo, yaba yibeshya.

Ati “Uwo ariwe wese uvuga ko naba narigeze kunyuranya na data wacu, Afande Kagame, ku kintu icyo aricyo cyose, mu by’ukuri anshakaho ibibazo, kandi nzabashakira igisubizo.”

Muri ubu butumwa, Gen Muhoozi ntiyigeze agaragaza impamvu y’aya magambo, ndetse n’ababa barigeze kuvuga ko hari aho yanyuranyije na Perezida Kagame. Gusa buje mu gihe akubutse muri RDC aho yahuye na Perezida Tshisekedi usanzwe ubanye nabi n’u Rwanda.

Muhoozi afatwa nk’umuntu w’ingenzi mu mubano w’u Rwanda na Uganda kubera uruhare yagize mu kunga ibi bibugu byombi, nyuma y’imyaka myinshi bidacana uwaka.

Uru ruhare rwa Muhoozi rwanashimwe na Perezida Kagame ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru y’uyu musirikare mu 2022.

Ati “Niba kongera guhuza u Rwanda na Uganda byari bikeneye wowe (Muhoozi) kugira ngo ube umuhuza, ndabishimira Imana. Dufite ibibazo hagati y’ibihugu byacu ariko nari mfite icyizere ko ari iby’igihe gito. Umurunga uduhuje urakomeye [...] Abajenerali beza ntabwo ari abatsinda intambara, ni abatsindira amahoro. Ndishimye kuva warahuje ibihugu byacu byombi.”

Kuva Uganda n’u Rwanda byakongera kubana amahoro, ntabwo Gen Muhoozi asiba kugaragaza Perezida Kagame nk’umuntu w’icyitegererezo kuri we.

Gen Muhoozi ntasiba kugaragaza Perezida Kagame nk’umuntu w’icyitegererezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .