Amakuru y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi yatangiye kuvugwa ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, aho byavugwaga ko se, Museveni, ateganya kumwohereza i Kigali mu biganiro na Perezida Kagame bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Ambasade ya Uganda i Kigali yatangaje Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwihariye rugamije guhura na Perezida Kagame.
Ubwo yageraga i Kigali, yakiriwe Charge d’Affaires wa Ambasade ya Uganda i Kigali, Anne Katusiime hamwe n’abandi bayobozi mu Ngabo z’u Rwanda. Barimo Brigadier General Willy Rwagasana ukuriye abashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard) na Col Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko ubwo Muhoozi yageraga i Kigali, yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye biganjemo abo mu nzego nkuru z’igihugu mu by’umutekano.
Mu minsi ishize, Lt Gen Muhoozi yari yanditse kuri Twitter ko afata Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nk’umwe mu bagize umuryango we, ko abamurwanya bakwiye kwitonda.
Yagize ati “Uyu ni marume/data wacu. Abamurwanya baba barwanya umuryango wanjye. Bakwiye kwitonda.”
Perezida Kagame yari aherutse kwakira Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Ayebare mu Biro bye Village kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Mutarama 2022 wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we.
Nta makuru arambuye yigeze atangazwa ku bikubiye muri ubwo butumwa Perezida Museveni yoherereje mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Abasesenguzi muri Politiki ndetse n’abakurikiranira hafi umubano w’u Rwanda na Uganda bafashe iyi ntambwe nk’ikimenyetso cyerekana ubushake bwo kuwunagura cyane ko umaze igihe urimo agatotsi.







Amafoto: Ambasade ya Uganda i Kigali
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!