00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Mubarakh Muganga yitabiriye imyitozo y’ingabo muri Turukiya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 May 2024 saa 03:00
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yitabiriye imyitozo y’Ingabo ihuriweho n’ibihugu bitandukanye iri kubera mu karere ka Izmir muri Turukiya.

Ibiro by’Ingabo z’u Rwanda byatangaje ko Gen Mubarakh yaherekejwe n’itsinda ry’abasirikare ba RDF. Biti “Itsinda ry’abasirikare ba RDF bayobowe n’Umugaba Mukuru, Gen MK Mubarakh, ryitabiriye EFES-2024, imyitozo mpuzamahanga yo kurasa iba kabiri mu mwaka, iyoborwa na Turukiya. Iri kubera muri Izmir, Turukiya kuva tariki ya 29 kugeza ku ya 30 Gicurasi 2024.”

Iyi myitozo y’iminsi ibiri izwi nka EFES iri kugaragarizwamo ibikoresho byakozwe n’ibigo 47 bya gisirikare byo muri Turukiya, birimo imbunda nto n’inini, indege zitagira abapilote, kajugujugu, indege z’indwanyi ndetse n’ubwato bw’intambara.

Minisiteri y’Ingabo za Turukiya yatangaje ko mbere y’uko itangira, abofisiye bakuru barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Turukiya, Umugaba w’Ingabo zirwanira mu mazi, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka n’uw’Ingabo zirwanira mu kirere babanje kujya kugenzura imyiteguro yayo.

Ingabo zirenga 1500 zaturutse mu bihugu 50 ndetse n’iza Turukiya 11.000 ni zo zitabiriye iyi myitozo. Hari kwerekanwa ubushobozi bwo kurwanira ahantu hose, hashingiwe ku mitwe igize ingabo z’ibi bihugu.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yitabiriye imyitozo y'Ingabo iri kubera muri Turukiya
Indege z'intambara ziri kwifashishwa muri iyi myitozo
Iyi myitozo iri gukorerwa mu mazi, ku butaka no mu kirere
Ingabo za Turukiya zirenga ibihumbi 11 zitabiriye iyi myitozo karundura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .